RFL
Kigali

Yvan Buravan yasobanuye uko yabonye igitaramo cya Jay Z na Beyonce i Paris na bimwe mu byamutunguye -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/07/2018 19:25
0


Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru yuko Yvan Buravan wari wagiye gukorera igitaramo mu gihugu cy'Ububiligi yanitabiriye igitaramo cya Jay Z na Beyonce mu Bufaransa, uyu ufatwa nkumwe mu bakomeye injyana ya R&B ifite kuri ubu yaganirije Inyarwanda.com uko yitabiriye iki gitaramo ndetse n'ibyo yabonyeyo yewe n'isomo yigiyeyo.



Aganira na Inyarwanda.com Yvan Buravan yahishuye ukuntu bavuye hano batazi niba bazitabira igitaramo cya Jay Z na Beyonce ndetse igihe bari i Buray amatike akaba yari yamaze kugurishwa  ku buryo izo binjiriyeho we n'umujyanama we bitari byoroshye kuzibona nubwo atigeze yifuza gutangaza uko bazibonye. uyu muhanzi avuga aho bari bicaye usibye abari bahagaze imbere y'urubyiniro cyane ko igitaramo cyabereye muri Stade de France aribo bakabiri bari begereye urubyiniro aha hakaba kuhinjira igiciro cyari ama Euro 139 angana hafi na 140000frw uyashyize mu manyarwanda.

Image result for YVAN BURAVAN MU GITARAMO CYA JAY Z NA BEYONCE

Yvan Buravan mu gitaramo cya Jay Z na Beyonce i Paris

Yvan Buravan atangaza ko kiriya gitaramo yitabiriye yakigiyeho byinshi cyane ariko yitsa ku kuntu abategura igitaramo baba bateguye urubyiniro ndetse n'imigendekere y'iki gitaramo dore ko ari ibintu biba bidasanzwe, ikindi uyu muhanzi yatangaje ko muri iki gitaramo yatashye yumva baririmbye Live ariko atarizera neza ko ariyo gusa kubera ukuntu urubyiniro baba baruteguye mu buryo bwose.

Abajijwe niba akurikije uko yabonye iki gitaramo nawe yarota kuzakora ikindi nkacyo Yvan Buravan yatangarije Inyarwanda.com ko yahigiye byinshi ariko nawe hari ibyo ari gutegura mu gitaramo cye cyane ko atakwigereranya naba bahanzi nyamara batanganya ubushobozi nibindi byinshi bisaba ngo iki gitaramo kigende uko icyo yabonye cyagenze.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVAN BURAVAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND