RFL
Kigali

Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo nshya ‘Heaven’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2017 8:47
1


Mu minsi ishize ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Yvan Buravan yatandukanye n’abamufashaga muri muzika, nyuma y’uku gutandukana Buravan yari atarashyira hanze indirimbo iyo ariyo yose kuri ubu uyu musore yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Heaven’.



‘Heaven’ indirimbo nshya ya Yvan Buravan irumvikanamo imiririmbire mishya y’uyu muhanzi wakoze indirimbo yihuta, ibintu ubundi atari asanzwe amenyereweho dore ko ubusanzwe yari azwi cyane mu ndiririmbo zigenda gahoro nubwo n'ubundi ubutumwa bukiri bwa bundi ari urukundo uyu muhanzi akiririmba.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA YVAN BURAVAN 'HEAVEN'

Iyi ndirimbo ni yo ya mbere ashyize hanze kuva yatandukana na New Level. Iyi ndirimbo yakozwe n’umusore usanzwe umukorera umuziki ari we producer Bob, uyu akaba ariwe wacuranze iyi ndirimbo akanamufata amajwi kimwe no kuyatunganya.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA YVAN BURAVAN 'HEAVEN'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eli ngoboka6 years ago
    ndashaka. videwo





Inyarwanda BACKGROUND