RFL
Kigali

Yvan Buravan uherutse i Kampala yakoranye indirimbo na A Pass uzwi muri Uganda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/03/2017 16:00
3


Umusore Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza muri muzika nyarwanda, mu minsi ishize uyu muhanzi yerekeje mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, benshi ntibamenya icyamujyanyeyo icyakora we yamaze gutangaza ko yavuyeyo akoranye indirimbo na A Pass.



Tukimara kubona uyu muhanzi yanditse ko yakoranye n’umuhanzi A Pass indirimbo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yashatse kuvugana na Yvan Buravan, mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda Buravan yabajijwe uko bise iyi ndirimbo maze agira ati” Ntabwo turayita izina,A Pass yambwiye ko yumva tugiye kuganira tukareba izina twayita kuko ni indirimbo yacu twese.”

yvan buravanA Pass yashyize hanze ifoto igaragaza ko yakoranye indirimbo na Yvan Buravan

Buravan yabajijwe igihe iyi ndirimbo izasohokera abwira Inyarwanda ko ataramenya neza itariki umunsi n’ukwezi icyakora ahamya ko atari cyera uhereye muri uku kwezi kwa Werurwe 2017, abajijwe umu producer wakoze iyi ndirimbo Yvan Buravan yatangaje ko yakorewe muri Uganda ikorwa na Nassim umusore uri kuzamuka neza mu batunganya indirimbo muri Uganda.

yvan buravanKu mbuga nkoranyambaga za Yvan Buravan nawe yagaragaje ko hari indirimbo yakoranye na A PASS

A Pass ni umuhanzi w’umugande uri kuzamuka neza akaba azwi mu ndirimbo Gamululu yakoranye na Konshens, Tuli kubigere ye wenyine n'izindi nyinshi zatumye i Bugande bamumenya.

REBA HANO "THIS IS LOVE" INDIRIMBO YVAN BURAVAN AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Izi collabo nabagande zirarambiranye plz mushake ahandi mwinjirira nka Kenya cg TZ
  • Real Sam 7 years ago
    Bagerageze bakore izindi collabo nabo muri Nigeria ingande turazirambiwe kbs
  • xwz7 years ago
    Buravan ndagukunda kdi ndagushyigikiye mubikorwa byawe byose wallah courage ma bro





Inyarwanda BACKGROUND