RFL
Kigali

Yvan Buravan mu ruhurirane rw'ibikorwa bibiri bikomeye bishobora kumuzamurira urwego muri muzika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/10/2018 15:00
2


Izina Yvna Buravan ni izina ritari rikuru cyane mu ruhando rwa muzika y'u Rwanda uramutse uribariye mu myaka ariko nanone ni izina rikuru cyane mu mitima y'abakunzi ba muzika nyarwanda ubibariye ku bakunda ibihangano by'uyu muhanzi umaze kwigarurira abatari bacye mu bakunda muzika mu Rwanda.



Yvan Buravan muri iyi minsi ari mu ruhurirane rw'ibikorwa bibiri bikomeye bishobora kurushaho kumuzamurira urwego muri muzika, biramutse bigenze neza. Ushobora kudahita usobanukirwa ukibona iyi nyandiko ariko reka tukumare amatsiko. Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi 10 gusa muri Afurika bari guhatanira igihembo cya Prix Decouvertes gitangwa na Radio mpuzamahanga y'abafaransa (RFI). Ikindi uyu muhanzi ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye cyo kumurika Album ye ya mbere yise 'The Love Lab'.

Uhereye ku gikorwa arimo cyo guhatanira igihembo cya Prix Decouvertes, Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bacye bahataniye iki gihembo by'umwihariko akabasha kuza mu bahanzi 10 bagihatanira muri Afurika yose. Umuhanzi wegukanye iki gihembo hari byinshi bihinduka mu ruhando rwa muzika mpuzamahanga usibye n'amafaranga atari make bamuha. Uyu musore iyo muganiriye akubwira ko yifitiye icyizere cyo kwegukana iki gihembo.

Yvan Buravan

Yvan Buravan

Usibye iri rushanwa arimo ariko Yvan Buravan ari mu myiteguro ikomeye y'igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise ' Love Lab' giteganyijwe tariki 1 Ukuboza 2018 muri Camp Kigali aha bikaba byitezwe ko urutonde rw'abahanzi bazamufasha muri iki gitaramo rujya hanze mu masaha macye ari imbere. Iki gitaramo kiramutse kigenze neza, bishobora gusiga izina rye mu ruhando rw'amazina yubashywe mu muziki wa hano mu Rwanda. Iyo muganiriye akubwira ko we ari gukora muzika arwana n'uko yamenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi bikorwa bikomeye Yvan Buravan arimo ni ibikorwa akeneyemo abakunzi ba muzika y'u Rwanda ari nayo mpamvu kenshi iyo uganiriye atasoza atabasabye kumuba hafi muri uru rugendo arimo rwo kwagura muzika ye. Mu irushanwa rya Prix Decouvertes araasaba abafana be gukomeza kumutora ngo azabashe guhiga abo bahanganye cyane ko ahanganye nabandi icumi bose bo muri Afurika. Naho ku kijyanye n'ibitaramo byo arasaba abakunzi be kuzitabira igitaramo cye mu rwego rwo kumutera ingabo mu bitugu.

REBA HANO INDIRIMBO 'GARAGAZA YA YVAN BURAVAN

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yusanganwa fred5 years ago
    ariko uyu si umuhanzi ni umushishuzi
  • mukiza5 years ago
    kubera iki uyu mwana ashinjwa kwirata kd njye mbona ntakibazo, gusa uyu akeneye manager usobanutse. kuko impano ye yamugeza kure ikamenyekanisha n'umuziki nyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND