RFL
Kigali

Yvan Buravan mu icumi basigaye bahatanira igihembo cya Prix Decouvertes, ubu akeneye imbaraga z'abanyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/09/2018 8:55
0


Prix Decouvertes ni ibihembo bigenerwa umuhanzi w'umunyafurika uba wahize abandi mu irushanwa ritegurwa na radiyo y'abafaransa. Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro yabyo ya 38. Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi icumi ba mbere bahatanira iki gihembo muri uyu mwaka wa 2018 aho akeneye imbaraga nyinshi z'abanyarwanda.



Mu mezi make ashize ni bwo radiyo ya RFI yashyize hanze itangazo ihamya ko abashaka kwitabira irushanwa rya Prix Decouvertes batangira kwiyandikisha. Nyuma y'uko biyandikishije bakanatanga ibihangano byabo byari byitezwe ko hagomba kumenyekana icumi ba mbere bahatanira ibi bihembo. Ibi ni nako byagenze kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nzeli 2018 aha hakaba hatangajwe abahanzi icumi bahatanira ibihembo bya Prix Decouvertes.

Burabyo Yvan cyangwa se Yvan Buravan umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi hano mu Rwanda ari mu babashije kugera mu icumi ba mbere bahatanye muri iri rushanwa. Yvan Buravan ahatanye n'abandi icyenda bahatanira ibihembo binyuranye gusa biyobowe n'ibihumbi icumi (10,000) by'amayero.

Yvan Buravan ahatanye na; Azaya (Guinée), Barakina (Niger), Biz Ice (Congo), Gasha (Cameroun), Geraldo (Haïti), Iyenga (RD Congo), Maabo (Sénégal), OMG (Sénégal) na Ozane (Togo). Buravan ntabwo ari we muhanzi nyarwanda wa mbere witabiriye iri rushanwa cyane ko mbere ye hari abandi barimo The Ben, Mani Martin baryitabiriye.

Yvan Buravan

Yvan Buravan mu icumi bahatanira ibihembo bya Prix Decouvertes

Mani Martin waryitabiriye mu mwaka wa 2013 yabwiye Inyarwanda.com ko ubwo yajyagamo yagarukiye muri iki cyiciro Yvan Buravan arimo ariko ngo igikunze kudaha abahanzi bo mu Rwanda amahirwe ni uko abanyarwanda badatora cyane bityo akaba yasabye abanyarwanda ko bashyigikira Buravan bakamutora agahagararira u Rwanda neza,.

Ibi bihembo Yvan Buravan ahatanira bizatangwa tariki 8 Ugushyingo 2018. Yatangiye gutorwa binyuze ku rubuga rw'iyi radiyo. Yvan Buravan akeneye ubufasha bwinshi  bw'abanyarwanda kugira ngo abashe kwegukana ibi bihembo biyobowe n'ibihumbi 10 by'amayero. Uyu muhanzi w'umunyarwanda ari guhatana akoresheje indirimbo ze; Malaika na Oya. Uzegukana iki gihembo azaba asimbuye umunya Mali M'Bouillé Koité, wakegukanye muri 2017.

KANDA HANO UBASHE GUTORA YVAN BURAVAN URI MUBAHATANIRA IBIHEMBO BYA PRIX DECOUVERTES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND