RFL
Kigali

Youssou N’Dour ntagitaramiye i Kigali bitewe n’urupfu rw’umucuranzi we acyesha ikuzo afite

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2018 18:15
1


Umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ukina filime akaba umucuruzi n’umunya politike ukomeye muri Senegal, Youssou Madjiguène Ndour, yasubitse bidasubirwaho kuza i Kigali nyuma yo gupfusha umucuranzi we waguye mu bitaro byo mu Bufaransa uyu munsi.



Youssou N'Dour yagombaga kuzataramira abanyarwanda mu gitaramo yari kuzahuriramo n'abandi bahanzi bakomeye barimo Sauti Sol, Mr P [P Square] ndetse n'abandi ba hano mu Rwanda nka; Charly na Nina, Riderman, Mani Martin, Phionah Mbabazi na Yemba Voice. Ni igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki  29 Mata 2018 muri Kigali Convention Center aho kwinjira ari ubuntu.

Umucuranzi rurangiranwa wari ukomeye mu itsinda rya Super-Étoile orchestra rihagarariwe na Youssou N’Dour witwa Habib Faye yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018 mu mujyi wa Paris azize indwara y’ibihaha yari amaranye igihe.

youssou

Youssou yahise ahagarika ibitaramo

Habib Faye yari afite w’imyaka 53 y’amavuko. Kuri uyu wa Gatatu ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ni bwo yashizemo umwuka ari mu bitaro biherereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa azize indwara y’ibihaha. Yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo gufatwa n’iyi ndwara yari amaranye amezi menshi nk’uko Mukuru we yabibwiye ikinyamakuru JeuneAfrique dukesha iyi nkuru.

Yagize ati "Yakomeje gukora ibikorwa byinshi nubwo yabanaga n’uburibwe bucece.” Avuga ko umuvandimwe we yari yakomeje gukorana n’itsinda ry’abacuranzi ba Yousou N’Dour bitegura ibitaramo agiye gukora muri Afurika ndetse na Album nshya agomba kumurika mu minsi ya vuba.

Yungamo ati "Umuvandimwe wanjye yari afite byinshi byo kuvuga no gukora mu muco wacu ndetse no mu ruganda rw’umuziki.Yari amaze iminsi ahibibikanira no kuzamura injyana ya Jazz ndetse na ethnic jazz.”

faye

Imana imwakire

Mac Faye mukuru wa Habib Faye witabye Imana yanaboneyeho no gutangaza ko Youssou N’Dour bitewe n’agahinda afite ku mucuranzi we wamuhaye ikuzo afite ubu yahise ahagarika ibitaramo yari afite birimo n’igitaramo cya Kigali. Ibi kandi byanemejwe na Might Popo, umwe mu bari gutegura iki gitaramo. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yemeje ko Youssou N’dour yabamenyesheje ko atakije mu Rwanda bitewe n’urupfu rw’umucuranzi we wamufashije kuba uwo ariwe kugeza ubu.

Ku myaka 13 y’amavuko Habib Faye yari umucuranzi wa Gitari yisunga Youssou Ndour's amwinjiza muri Super-Etoile ari nayo yamufashishije gukomeza gukunda umuziki, nyuma y’aho yaje no gutangira kuyobora abantu mu muririmbire (musical director). Uyu mucuranzi yabaye iruhande rwa Youssou igihe kinini, kuri N’Dour amufata nk’uwaremye izina rye kugeza afite ikuzo ry’umwe mu banyamuziki bane bakize muri Afurika nzima.

ndour

Habib Faye yitabye Imana/aha ni muri 2010

Youssou N'Dour wagombaga kuza mu Rwanda yavukiye mu mujyi wa Dakar mu gihugu cya Senegal tariki 1 Ukwakira mu 1959. Yatangiye umuziki afite imyaka cumi n’ibiri akaba ari bwo yatangiye kuririmbana n’itsinda ry’abacuranzi b’ibyamamare bo muri Star Band bamamaye mu myaka ya 1970. Mu myaka ya 1991 ni bwo Youssou N'Dour yafunguye studio ye ku giti cye maze mu 1995 aba ari bwo afungura inzu ifasha abandi bahanzi ‘record label’ yise Jololi.

Mu 1994 ni bwo Youssou N'Dour yashyize hanze indirimbo yamamaye ku Isi nzima yitwa 7 Seconds akaba yarayiririmbanye n’umuririmbyikazi w’umunya Sweden witwa Nene Cherry. Youssou N'Dour yanditse anaririmba indirimbo yaririmbiye igikombe cy’Isi mu 1998 cyabereye mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni indirimbo yakoranye n’umubiligikazi Axelle Red bakaba bari bayise ‘La Cour des Grands’.

Mu bijyanye na Politike uyu muhanzi yabyinjiyemo muri 2012, aho yiyamamarije kuba Perezida wa Senegal aho yari ahanganye na Abdoulaye Wade, icyakora ntiyaza kubasha gutsinda. Nyuma y’amatora Youssou N'Dour yaje kugirwa Minisitiri w’Umuco n’Ubukerarugendo muri Mata 2012 muri Cabinet yari iyobowe na Abdoul Mbaye.

Nyuma yaho Youssou N'Dour yaje guhindurirwa inshingano agirwa Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Imyidagaduro umwanya yavuyeho tariki 2 Nzeli 2013 ubwo hari hamaze guhindurwa Minisitiri w’intebe hakajyaho Amina Toure, aha uyu muhanzi akaba yaragizwe Umujyanama wihariye wa Perezida ariko nanone ushinzwe kwamamaza igihugu hanze yacyo.

youssou ndour

Youssou N'Dour uwo acyesha ikuzo yitabye Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkunda5 years ago
    Iyi nkuru utugejejeho yuyu muhanzi Youssou ndour ikoze neza kandi ibyo umuvuzeho byose in ukuri uramuzi cyane





Inyarwanda BACKGROUND