RFL
Kigali

Yousou N’Dour yafashwe n’ikiniga avuze ku mucuranzi we wapfuye bamenyanye afite imyaka 13

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/04/2018 14:54
0


Abanya-Senegal bunamiye umunyamuziki akaba n’umucuranzi rurangiranwa witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018 aguye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.



Habib Faye yari umunyamuziki wakoze ibidasanzwe mu bacuranzi bose igihugu cya Senegal kigeze kugira. Ubwenge bwe n’ubuhanga bwe bwatumbagije Youssou N'dour washinze itsinda rya Super-Étoile ava ku muhanzi ukunzwe ahubwo aba umwe mu bo isi iha ikuzo mu kinyejana cya 21; yaba ku rubyiniro ndetse no mu nzu zitunganya umuziki.

Izina rye ryakomeje kuba ishusho ya benshi mu bakunda umuziki bo muri Senegal, kuva kuri Viviane Chidid na Abdou Guité Seck babanye nawe igihe kinini. Ibikorwa bye byarenze igihugu cya Senegal atangira no gukorana n’abandi bahanzi b'ibirangirire avanga injyana ya Jazz ndetse na Zouk.

Yavukiye mu muryango w’abanyamuziki, yari afite abavandimwe babiri bavukana kuri Mac Faye barimo Lamine Faye na Adama Faye. Yamenye umuziki akiri umwana ndetse agenda akora impinduka mu miterere yawo. Album ye yise ‘H20’ yakozeho abahanzi b'ibirangirire barimo Julia Sarr, Manu Dibango, Youssou N'dour ndetse na Angélique Kidjo yamuzamuriye izina mu buryo bukomeye amenyekana atari muri Senegal gusa ahubwo no ku isi yose.

Uyu mugabo mu gihe kimwe, yabaga ari we utanga ishusho y’umuziki, agacuranga ibikoresho bitandukanye nka Piano, Gitari,Ingoma ndetse agatunganya n’indirimbo. Yazengurutse muri Senegal akora ubushakatsi ku njyana buri bwoko bwo muri Senegal bakunda aza kubivanga na Jazz ari nayo njyana yari yakomeje gukora kugeza yitabye Imana. Habib Faye witabye Imana ku myaka 53 yashenguye benshi bamuzi; bavuga ko Senegal igiye mu gihombo bitewe n’uko ubumenyi yari afite bigoye ko hari undi muntu uzabugira.

Umunyamuziki Omar Peneati yavuze ko batakaje umuntu wari ku rwego rurenze urwo umuntu yakwiyumvisha, ati: "Habib yari umuvandimwe wanjye. Yari mukuru wa Adam Faye, kuri we nabashije kumenya gucuranga Super Diamono mbere ya byose yari umuvandimwe. Ndi inshuti ya hafi y’umuryango we. Ubwo njye na Adama twabaga turi mu myitozo, Habib yabaga ari kumwe natwe ubwo twari dufite hagati y’imyaka 12 na 13 y’amavuko. Nyuma y’aho nawe yaje kugira amahirwe impano ye ikurira mu byamamare byo ku isi. Yari umugabo ugira ikinyabupfura, ubonekera igihe, ufite imyitwarire buri wese ashima kandi w’umuhanga.

Twabuze umucuranzi mwiza n’umunyamuziki rurangiranwa. Kandi ni byo rwose…..Yari afite impano idasanzwe. Ndigutekereza kuri Youssou N'dour, yabuze umucuranzi we akaba n’umuvandimwe ukomeye kuri we. Nk’abanyamuziki ba Senegal turibaza icyo gukora nyuma y’uko dutakaje umuntu w'ingenzi wakoze byinshi muri uyu muziki.”

Umunyamuziki Ablaye Cissoko we yavuze ko yatunguwe n’inkuru y’urupfu rwa Habib Faye. N’agahinda kenshi yavuze ko atarabasha kwiyumvisha ko Habib Faye yitabye Imana yafataga nk’umuvandimwe nk’inshuti ku rundi ruhande. Ati: “Yari umunyamuziki w’umunyempano udasanzwe muri byose, yacurangaga ingoma z’uruvangitirane. Afite kinini avuze mu ruganda rwacu rw’umuziki muri Senegal….Twari umufana we twese, reka twizere ko umunsi umwe tuzongera gucuranga turi kumwe nawe. Reka mfate uyu mwanya, mwifurize iruhuko ridashira.”

senegal

Ismaël Lô acyumva inkuru ya Habib Faye yabuze ijwi

Rurangiranwa  Ismaël Lô yatangaje ko Habib Faye yamumenye nk’umucuranzi wicisha bugufi kandi uhora ashaka guhanga udushya. Yagize ati: "Ni inkuru y’incamugongo, ni bintu bibabaje kuri uyu munsi kugira icyo mvuga ku rupfu rwa Habib. Yari umunyamuziki wuzuye wihariye mu buryo yakoraga kandi afite urugero rw’ibyo akora. Hejuru y’ukuri nzi namufataga nk’umuvandimwe wanjye mu muryango w’abanyamuziki, nanjye nifataga nk’umuvandimwe mu muryango wuzuye wa Faye. Twari dufitanye ubushuti n’ubumwe burenze uko umuntu abyumva. Habib yari umuntu w’umutima mwiza,  agira ikinyabupfura yubaha buri wese. Yakundaga kuganira agatera urwenya agahindura ibintu aho ageze abantu bakamwishimira. Natunguwe muri iki gitondo numvise inkuru y’urupfu rwe, yewe nabuze n’ijwi mbura icyo kuvuga. Ndihanganisha abanya-Senegal bose, Afrika yose ndetse n’abandi bose bamukunze bataramubona n’abandi batari bamuzi."

macky

Perezida wa Senegal yahamagaye Youssou aramwihanganisha

Perezida w’igihugu cya Senegal Macky Sall yahamagaye umunyamuziki Youssou N’Dour amwihanganisha ku rupfu rw’umucuranzi we. Macky Sall yahamagaye N’Dour mbere y’uko yinjira mu nama yamuhuje n’aba Minisitiri b’igihugu cye. Youssou N’Dour ati:" Macky Sall yampamagaye mbere y’uko yinjira mu nama yamuhuje n’aba Minisitiri…...."

Youssou Ndour ni we washinze itsinda ry’abanyamuziki n’abacurunzi ‘Super Etoile’ ari naho Habib Faye yakuriye kuva afite imyaka 13 y’amavuko akaba n’umuherekeza we aho yajya hose byarenze gukorana biba ubuvandimwe.

Ubwo yari kuri Radio Rfm ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Youssou N’Dour yabuze icyo kuvuga afatwa n’ikiniga; amarira azenga mu maso ashoka ku matama. Maze agira ati : "Senegal yatakaje umuntu w’ingenzi, isi yose yabuze umuntu wari ufite agaciro mu muziki….” Ageze aha byamunaniye kuvuga..

Youssou Ndour yahise asubika igitaramo yari afite i Kigali bitewe n’urupfu rw’umucurunzi we witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu azize indwara y’ibihaha.Yitabye Imana ku myaka 53 y’amavuko.

ndour youssou

Umucuranzi wahesheje ikuzo Youssou yitabye Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND