Young Super Crew itsinda ry’abasore bakiri bato biga mu mashuri yisumbuye ariko bakabifatanya no kuzamuka muri muzika,kuri ubu bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Ninjye champion’.
Ubwo batugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, B.Bright na B.M baboneyeho kudutangariza ko kuri ubu batakiri kumwe na mugenzi wabo T.E batangiranye itsinda, kuko yamaze kubasezera kubera impamvu z’amasomo zatumye biba ngombwa ko ava mu Rwanda agakomereza hanze y’igihugu.
Reba amashusho y'indirimbo 'Ninjye shampion'
Manzi Yannick, uzwi nka B.M yagize ati “ T.E yagiye kwiga hanze, ubu dusigaye turi babiri, ariko ntabwo byaduciye intege, ahubwo tugiye gukora cyane.”
Aba basore basanzwe bazwiho gukora cyane umuziki iyo baje mu biruhuko bikuru, batangaza ko nyuma y’iyi ndirimbo yabo nshya y’amashusho bashyize hanze, bateganya gukurikizaho amashusho y’indirimbo bafatanijemo na Ama-G The Black.
TANGA IGITECYEREZO