RFL
Kigali

Young Super Crew irakataje n’ubwo umwe muri bo yagiye gukomereza amasomo hanze – VIDEO NSHYA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/11/2015 17:14
2


Young Super Crew itsinda ry’abasore bakiri bato biga mu mashuri yisumbuye ariko bakabifatanya no kuzamuka muri muzika,kuri ubu bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Ninjye champion’.



Ubwo batugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, B.Bright na B.M baboneyeho kudutangariza ko kuri ubu batakiri kumwe na mugenzi wabo T.E batangiranye itsinda, kuko yamaze kubasezera kubera impamvu z’amasomo zatumye biba ngombwa ko ava mu Rwanda agakomereza hanze y’igihugu.

Reba amashusho y'indirimbo 'Ninjye shampion'

Manzi Yannick, uzwi nka B.M yagize ati “ T.E yagiye kwiga hanze, ubu dusigaye turi babiri, ariko ntabwo byaduciye intege, ahubwo tugiye gukora cyane.”

Aba basore basanzwe bazwiho gukora cyane umuziki iyo baje mu biruhuko bikuru, batangaza ko nyuma y’iyi ndirimbo yabo nshya y’amashusho bashyize hanze, bateganya gukurikizaho amashusho y’indirimbo bafatanijemo na Ama-G The Black.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • YOUNG FIZZO 6 years ago
    ABASA KURAJE KBS
  • KWIZERA FIZZO 6 years ago
    YOUNG SUPER CREW TUBARINYUM MUKO MEREZ AHO





Inyarwanda BACKGROUND