RFL
Kigali

Young super crew bashyize hanze amashusho y'indirimbo yabo 'Aremeza'

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/07/2014 18:30
0


Itsinda ry’abasore batatu bakiri bato biyemeje kuzamukira hamwe mu muziki wabo, ubu bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo Aremeza.



Iri tsinda rigizwe na T.E, B.Bright na B.M rizwiho kuba rikora cyane mu bihe by’ibiruhuko dore ko bose ari abanyeshuri mu mashuri y’isumbuye. Batangiye ibikorwa byabo bya muzika mu mwaka wa 2012, aho bagiye bashyira hanze indirimbo zitandukanye ziri mu njyana ya Dancehall.

Reba amashusho y'indirimbo Aremeza ya Young super crew

 

Ku myaka yabo ikiri mike, bavuga ko bafite inzozi zo kugera ku rwego rukomeye mu ruhando rwa muzika, aho bavuga ko bifuza nabo kuba bakwegukana ibihembo bitandukanye bahereye ku bihatanirwa n’abana bari mu nsi y’imyaka 19.

Ubwo batugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo yabo bise Aremeza, Young Super crew badutangarije ko barimo bakorera indi ndrimbo nshya muri Super level ndetse bakaba banatangiye gufata amashusho y’indirimbo bari kumwe na Ama-G The Black.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND