RFL
Kigali

Young Grace yumva yaraguye ahashashe kuko imyenda yose yambara ubu ayimenyerwa n'umukunzi we

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/12/2014 15:35
14


Umuraperikazi Young Grace ubu ntakimenyera imyenda yambara kuko afite umusore bakundana umumenyera ibyo yakwambara mu gihe runaka akeneye kuberwa, ubu akaba yumva yaraguye ahashashe kuko uwo mukunzi we bahuza kandi bakaba baranatangiye umushinga uzabateza imbere bombi bakagira icyo bigezaho.



Mu kiganiro Young Grace yagiranye na Inyarwanda.com, yashimangiye ko atakibuka uko kwimenyera imyenda yamubera bimera kuko kuva yakundana n’umusore bari kumwe kugeza ubu, uwo mukunzi we asigaye amumenyera imyenda yajyana ahantu hatandukanye haba mu birori, ashaka gusohoka, gutembera n’ahandi hose ajya, ishusho y’ibyo yambara (design) byose ubu akaba abikesha uwo yihebeye.

Grace

Young Grace kandi avuga ko n’ubwo uyu mukunzi we amumenyera imyambaro yamubera, ngo adakora ibyo urubyiruko rw’iki gihe rwita “Gukura ibyinyo” ahubwo ngo n’ubwo ari umukunzi we icyo gihe babifata nk’akazi Young Grace akamwishyura amafaranga ajyanye n’akazi yakoze nk’uko yakwishyura undi wese, gusa ngo iyo amaze kumwereka ishusho n’igishushanyo mbonera cy’imyinda yamubera, uyu muhanzikazi ngo afata imashini akabyidodera kuko azi kudoda cyane.

Young Grace ati: “Ntabyo gukura ibyinyo kuko icyo gihe tubifata nka business nkamwishyura, ikindi kandi we anyereka design njye nkabyidodera. Ubu imyenda yose nsigaye nambara niwe uba yampaye design kandi mpita mbyidodera kuko nzi kudoda, mbese njye n’umukunzi wanjye turuzuzanya we ategura design nanjye nkabidoda kandi biba ari byiza”.

Young Grace ubu imyambaro ye ayimenyerwa n'umukunzi we

Young Grace ubu imyambaro ye ayimenyerwa n'umukunzi we

Young Grace kandi avuga ko uretse kuba uyu mukunzi we amufasha kubona imyambaro yamubera nawe akayidodera, ngo ubu batangiye umushinga wo kubibyaza amafaranga kuburyo mu minsi micye bazajya bafatanya bagakorera abantu batandukanye imyambaro igezweho, icyo gihe nibamara gutangira gukorana cyane akaba asanga ari nabwo abantu bazamenya uwo musore bakundana kuko ubusanzwe adakunda kuba yajya mu itangazamakuru.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • celine9 years ago
    I love you grace
  • tuyisenge9 years ago
    noneho ndemeye ark rero gira vuba utwereke umukunzi wawe duhora twumwumva ariko ntituramubonaho na rimwe
  • tuyisenge9 years ago
    noneho ndemeye ark rero gira vuba utwereke umukunzi wawe duhora twumwumva ariko ntituramubonaho na rimwe
  • jambo alain9 years ago
    wow ni grt kbsa, abandi bana
  • aaaaa9 years ago
    hhahahahahahha cyakoze young grace ndamwikundira aranyubaka kabisa! courage mwana muto mwikundanire kdi ukomeze ukure ujya juru
  • bb9 years ago
    ni salama da
  • lolo uwera9 years ago
    happy new year ma sweety poupou young grace I love you so much you are number one in rwandan females rapers keep it up Jesus bless you
  • jjjjj9 years ago
    sureba umwana usobanutse, rata ntabyo gukura ibyinyo ujye umwishyura mwihangire imirimo wowe na sheri
  • David9 years ago
    Grace! Komerezaho kbs ese mwadushyira ahagaragara iyabagabo ko mbona mufite stal nziza?
  • Iradukunda9 years ago
    Nibyo Uzamushire Ahagaragra Natwe Atudodere
  • kaguma9 years ago
    Nawe amaturu umuha ni menshi age akwishyura
  • joe9 years ago
    courage YG turakwemera kabisa. komereza aho.
  • Iradukunda Isaackson9 years ago
    Biraryoshye Pe!
  • Byukusenge jean bosco9 years ago
    Ndumva business yanyu ari fresh amahirwe masa





Inyarwanda BACKGROUND