Umuraperikazi Young Grace ubu ntakimenyera imyenda yambara kuko afite umusore bakundana umumenyera ibyo yakwambara mu gihe runaka akeneye kuberwa, ubu akaba yumva yaraguye ahashashe kuko uwo mukunzi we bahuza kandi bakaba baranatangiye umushinga uzabateza imbere bombi bakagira icyo bigezaho.
Mu kiganiro Young Grace yagiranye na Inyarwanda.com, yashimangiye ko atakibuka uko kwimenyera imyenda yamubera bimera kuko kuva yakundana n’umusore bari kumwe kugeza ubu, uwo mukunzi we asigaye amumenyera imyenda yajyana ahantu hatandukanye haba mu birori, ashaka gusohoka, gutembera n’ahandi hose ajya, ishusho y’ibyo yambara (design) byose ubu akaba abikesha uwo yihebeye.
Young Grace kandi avuga ko n’ubwo uyu mukunzi we amumenyera imyambaro yamubera, ngo adakora ibyo urubyiruko rw’iki gihe rwita “Gukura ibyinyo” ahubwo ngo n’ubwo ari umukunzi we icyo gihe babifata nk’akazi Young Grace akamwishyura amafaranga ajyanye n’akazi yakoze nk’uko yakwishyura undi wese, gusa ngo iyo amaze kumwereka ishusho n’igishushanyo mbonera cy’imyinda yamubera, uyu muhanzikazi ngo afata imashini akabyidodera kuko azi kudoda cyane.
Young Grace ati: “Ntabyo gukura ibyinyo kuko icyo gihe tubifata nka business nkamwishyura, ikindi kandi we anyereka design njye nkabyidodera. Ubu imyenda yose nsigaye nambara niwe uba yampaye design kandi mpita mbyidodera kuko nzi kudoda, mbese njye n’umukunzi wanjye turuzuzanya we ategura design nanjye nkabidoda kandi biba ari byiza”.
Young Grace ubu imyambaro ye ayimenyerwa n'umukunzi we
Young Grace kandi avuga ko uretse kuba uyu mukunzi we amufasha kubona imyambaro yamubera nawe akayidodera, ngo ubu batangiye umushinga wo kubibyaza amafaranga kuburyo mu minsi micye bazajya bafatanya bagakorera abantu batandukanye imyambaro igezweho, icyo gihe nibamara gutangira gukorana cyane akaba asanga ari nabwo abantu bazamenya uwo musore bakundana kuko ubusanzwe adakunda kuba yajya mu itangazamakuru.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO