RFL
Kigali

Young Grace yishimiye kwizihiza isabukuru afite fiancé, imodoka ye n'ibindi byari inzozi ze

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/09/2014 9:13
13


Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Nzeri nibwo umuhanzikazi Young Grace yagize isabukuru ye y’amavuko, ku myaka yujuje akaba yarifuzaga kuzaba yarabaye icyamamare, yaraguze imodoka ye bwite, afite umukunzi, arangije icyiciro cya mbere cya kaminuza kandi afite ababyeyi none inzozi ze akaba yazikabije.



Nk’uko yabitangaje abinyujije mu butumwa burebure yacishije ku rubuga rwa Facebook, Young Grace yishimiye kuba agejeje kuri iyi tariki agihumeka, avuga ko uyu ari umunsi w’ibyishimo byinshi ku buzima bwe, ashima Imana cyane kubera ibyo amaze kugeraho kandi anavuga zimwe mu nzozi ze yamaze gukabya nk’uko yabyifuzaga.

Kuba icyamamare, kuba afite fiance no kuba yaraguze imodoka ye ni bimwe mu byo Young Grace yishimira ko yagezeho

Kuba icyamamare, kuba afite fiance no kuba yaraguze imodoka ye ni bimwe mu byo Young Grace yishimira ko yagezeho

Iyi niyo modoka ya Young Grace

Iyi niyo modoka ya Young Grace

N’ubwo Young Grace yanze gutangaza imyaka yujuje kuri iyi tariki, yashimangiye ko yifuzaga ibintu byinshi bitandukanye ku myaka nk’iyo afiye kandi akaba byose uko byakabaye yarabigezeho, muri ibyo hakaba harimo kuba afite umukunzi (fiancé) none ubu akaba amufite, kuba afite imodoka yiguriye mu mafaranga ye none akaba yarabigezeho, kuba arangije icyiciro cya kaminuza no kuba afite ababyeyi be.

young

Young Grace ati: “Ubundi akenshi usanga iyo umuntu akiri umwana aba afite inzozi cyangwa se ibyifuzo by’uko yifuza kuzabaho cyangwa icyo yifuza kuzaba, ugasanga urugero umwana aravuze ngo njye nzaba Docteur, undi ngo njye nzaba Pasteur, undi ati njye nzaba icyamamar, cyangwa wabaza umwana uti ese uzashaka ryari? Akagusubiza ngo ningira imyaka 30 wenda,… Rero kuri njye inzozi zanjye cyangwa se ibyifuzo byanjye byari ukuzaba icyamamare, ikindi nifuzaga ko ku myaka nk’iyi naba ndimo ndangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza, ikindi nkaba mfite umu fiancé, navugaga ko ku myaka nk’iyi naba mfite imodoka yanjye gusa itari impano akaba ari njye uyigurira, ikindi cyingenzi nasabaga Imana ni uko nagera kuriyi myaka ngifite ababyeyi, ni ukuri kw'Imana uko byose nabyifuzaga, mbibona nk’inzozi none imyaka navugaga irageze byose mbifite nk’uko nabyifuzaga! Nukuri NYAGASANI nahabwe icyubahiro kuko agikwiye”

Umubyeyi wa Young Grace aramushyigikira cyane muri muzika

Umubyeyi wa Young Grace aramushyigikira cyane muri muzika

Young Grace kandi yashimiye cyaneumubyeyi we wamutwise amezi icyenda kandi akamwitaho kugeza akuze, amwifuriza byinshi byiza kuri uyu munsi azirikana ko ari bwo bwa mbere yabaye umubyeyi akibaruka imfura ye ari we Abayisenga Grace uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gentil9 years ago
    turanywera he? isabukuru nziza umusani
  • Joe 9 years ago
    Courage sister tuzakomeza kugushyigikira , uyu mwaka mushya utagiye ugiremo nizindi ntego. Amahoro urukundo Umugisha biva ku Mana nibyo nkwifurije .
  • Joe 9 years ago
    Courage sister tuzakomeza kugushyigikira , uyu mwaka mushya utagiye ugiremo nizindi ntego. Amahoro urukundo Umugisha biva ku Mana nibyo nkwifurije .
  • ally 9 years ago
    isabukuru nziza housna Allah akomeze akuyobore
  • JULES RUKUNDO9 years ago
    HAPPY BORN DAY YOUNG GRACE ABAYIZERA
  • unkown9 years ago
    kura ujya juru mwana muto, uhoraho akomeze intambwe zawe
  • aaaaaa9 years ago
    isabukuru nziza
  • dorine umutesi9 years ago
    wow ni byiza cyane, courage young grace kandi Imana iragukunda, isabukuru nziza
  • Hpd9 years ago
    grace ko ngufutiye impano kuko ngukunda nagukurahe?
  • rugamba bruno9 years ago
    icyo naje gusanga nuko uyu mwana akunda Imana, iteka ryose mu ma intrw ye yose ntabwo yasoza atavuzemo Imana niyo mpamvu nanjye kuri uyu musi mwiza we wamavuko muragije Imana
  • charles coiffe9 years ago
    uza sha ke arikabanga ngato ndakwereka
  • 9 years ago
    Ngo niwe mfura nonese king philosophe niwe muto??
  • Giraneza Justin9 years ago
    Nukuri imana ya young grace ishimwe kuko imufashije kugera kubyo yifuzaga knd nibyiza kugira imihigo kuko bigufasha gukora cyane, congs young grace.





Inyarwanda BACKGROUND