RFL
Kigali

Young Grace yavuze itariki y’ubukwe bwe n’umuzungu

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/03/2018 9:52
13


Abayizera Grace uzwi ku izina rya Young Grace yemeje ko uyu mwaka wa 2018 urangira akoze ubukwe n’umukunzi we w’umuzungu barambanye mu rukundo.



Uyu muraperikazi uherutse gushyira hanze indirimbo igizwe n’igitero kimwe yise Obrigado bivuze gushima, avuga ko ku myaka 25 y’amavuko agiye gushinga urugo n’umukunzi we atakunze kuvugaho byinshi bimwerekeyeho n’amazina ye ntazwi na benshi.

Mu kiganiro na Radio Isango Star cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018 yabajijwe ikibura ngo akore ubukwe nyuma y’uko muri 2017 yari yatangaje y’uko azarushinga n’umuzungu bakundana.

Yasubije ko umwaka yavugaga azakoreramo ubukwe ari uyu ng’uyu wa 2018.Yagize ati:”Umwaka utaha navugaga ni uyu ng’uyu (2018).Ubu turi mu kwa Kane nako mu kwa Gatatu wategereje ko mu kwa cumi n'abiri bugomba kuba. Ku itariki ya 01 Ukuboza 2018." 

Young Grace ari guhatana mu irushanwa rikomeye rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya munani. Mu minsi ishize yavuzwe mu rukundo na Najunga wamamaye muri Filime Seburikoko nka Kadogo, ibintu Young Grace yahakaniye kure. Yagize ati: ‘Biriya ni ibihuha nabwo Njuga ari umuhungu w’inzozi zanjye.’

Young Grace ni umukobwa w’urubavu ruto akaba imfura mu muryango w’abana batatu. Uyu muraperikazi aherutse kubwira Inyarwanda.com ko amaze umwaka urenga ari mu munyenga w’urukundo n’umuzungu.

Mu magambo ye yasobanuye uko byagenze kugira ngo ahure n’uwo muzungu. Yagize ati ”Twahuriye muri restaurant nari ndi kumwe n’inshuti yanjye maze uyu muzungu akenera ikibiriti cyo gucana itabi aza kutubaza uwo twari kumwe yari agifite aramutiza naho byahereye dutangira kuvugana gutyo biraza kugeza dukundanye.”

Yabajijwe abasore yumva yibuka bakundanye mbere y'uko ajya mu rukundo n’uyu musore wo mu Budage, Young Grace yanga gutangaza amazina. Gusa yavuze ku itandukaniro ryo gukundana n’umuzungu cyangwa umunyarwanda, yatangaje ko rimwe abanyarwanda bataba abanyakuri ngo umenye ikibababaje cyangwa ikibashimishije mu gihe umuzungu we atajya yihishira.

YOUNG GRACE

Young Grace amaze imyaka hafi ibiri avuga ko ari mu rukundo n'umusore w'umuzungu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • doxcent6 years ago
    mbega byiza young grace tuzabutaha Kandi tuzagutwerera kuko turagukunda cyane
  • niyitegeka denyse6 years ago
    uwo muzungu narababonanye ku inema art Ni byiza nukuri nawe natere ikirenge mucyabandi apfa kutazaduheza nka butera Knowless azadutumire rwose.
  • unkown6 years ago
    HELLO!UZAGIRE URUGO RUHIRE KDI BIRANSHIMISHIJE KUBA URI INFURA MU MURYANGO WANYU UKABA WARITWAYE NEZA MUBU STAR BWAWE NTUBYARIRE IWANYU
  • nkotanyi fred nkusi6 years ago
    ark abahanzikazi nyarwanda mukundira iki abazungu??nguwo miss chanel ,Tete Roca none nawe young grace baragutwaye?
  • cyuzuzo prince 6 years ago
    Ahhhhhh akanako kaba kabuze icyo kavugwaho
  • MUHOZI6 years ago
    ibi bizaba nka ya defense yo muri ULK
  • 6 years ago
    Iri shyano naryo
  • 6 years ago
    cogz ma nibyiza nukuri imana izabigufashemo nukabe nka butera wabay inshinzi Hhhhhhhh!!!!!!
  • paccy 6 years ago
    je vraiment genial ma star prefere
  • 6 years ago
    Ariko bamwe mu birabura no kwitesha agaciro mwabikomoye he?birirwa babarasa iyo za amerika,barabakolonije ,babagira abacakara,nuyu munsi nibo bateza ubwicanyi bwinshi muri Afrika,namwe ngo murashyingiranwa nabo?sha mwarayobye pe,muba muri kwisuzuguza cyane,Imana ntiyagukuye mu rubavu rwa rugigana,yagukuye mu rubavu rw uwo musa,ubukoloni burabarembeje bamwe mu mitwe yanyu.numvise ngo na teta asigaye abana na mu nzu,kandi ubwo niwe waririmbaga iby umuco,hahh kuririmba umuco se ukawica bimaze iki?ko mu muco wacu kizira gushaka utari uw iwanyu,yewe abo bazungu mwiterereza mumenyeko muba mwiyishe n urubyaro rwanyu kuko mutazororoka ahubwo muzatuba kuko abazabakomokaho mutazasa batazaba ubwoko bwanyu igihe abo mubyaye bashatse muri abo banyamahanga mwashatsemo.daniel nkurikiye nawe yirirwaga yahanishije mu ndirimbo z umuco ubu nawe yarawishe kuko yashatse rugigana,njye sinshobora kureba na rimwe indirimbo y uwiwacu washatse ba rugigana,sinshobora kabisa,ubu abo bose sinkireba indirimbo zabo,kimwe n uriya wo muri uburn boys sinshobora kongera kureba ize,kuko niba wiyanga ukajya gushaka abo barugigana nanjye sinkubara nk uwacu bityo rero sinzaguha n igiceri cyanjye,nzagiha bene wacu bagumye muri bene wacu.inyarwanda ntimunige ubu butumwa.
  • 6 years ago
    Uwo muzungu arambabaje, ubu se koko yabuze undi mukobwa mu Rwanda atiteje aka gashyano
  • Funny6 years ago
    Umuntu wagiye mungando ya 2012, nimwibaze namwe imyaka afite, nabure gushaka umunyarda yibikaho, ngo ashaka izinzungu, ubu ntabonako agumiwe bihagije koko
  • TWAHIRWA Samuel Sankala6 years ago
    Turakwishimiye Mwari W'u Rwanda Kandi Twishimiye Nubukwe Bwawe. Haragashimwa Ababyeyi Bakubyaye N'amabere Yakonkeje Uragahore Urimfura Muribyose Nkuko Wabereye Urugero Rwiza Abarib'u Rwanda. Uragahore Urabatera Ingabo Mubitugu Nabo Bakurikurikize Inama Ubagira. Kare Gira Ubukwe Bwiza Imana Izabutahe Kndi Iganze Aho Buzakorerwa.





Inyarwanda BACKGROUND