RFL
Kigali

Young Grace yatetse imitwe ahimba ikinyoma cy’uko yarangije Kaminuza kandi ishuri ryaramunaniye rugikubita

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:20/11/2015 14:55
42


Nyuma y’uko umuhanzikazi Young Grace atangaje ko yamaze kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, amakuru y’impamo aturuka mu buyobozi bwa Kaminuza avuga ko yarangijemo amasomo, yahamije ko uyu mukobwa abeshya uretse no kuba yarangije amasomo ye, atakinabarwa nk’umunyeshuri w’iyi Kaminuza.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015, nibwo Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace yatangaje ko nyuma y’igihe yiga muri Kaminuza y’iby’amahoteli n’ubukerarugendo izwi nka RTUC ariko isigaye yitwa UTB, yarangije amasomo ye ndetse akanavuga ko yigaga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bucuruzi n’itumanaho. Uyu mukobwa yashimangiraga ko yaramuritse igitabo cye gishimangira ubumenyi yakuye muri iyi Kaminuza kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2015 n’amanota 70%, nyamara ibi byose ni ikinyoma cyambaye ubusa ntakinabarwa nk’umunyeshuri w’iyi Kaminuza.

Young Grace yatetse imitwe anashaka amafoto n'inshuti ze nk'ikimenyetso nyamara ngo ntiyanigaga

Young Grace yatetse imitwe anashaka amafoto n'inshuti ze nk'ikimenyetso nyamara ngo ntiyanigaga

Abinyujije ku rubuga rwa facebook, Young Grace yakoze ibimeze nk’ikinamico abeshya ko yarangije Kaminuza ndetse anashimira abantu batandukanye bamufashije ngo abashe kubigeraho, ariko ibi byose ni ibinyoma yahimbye anabishakira ibimenyetso mpimbano birimo n’amafoto bitaramenyekana aho yayafatiye n’icyo yari agamije.

Mbere ya byose ndashimira Nyagasani Imana ishobora byose, yo yampaye ubwenge, amahirwe n’ubushobozi bwo kwiga nkaba ngeze ahangaha, ni ukuri IMANA ishimwe cyanee! Ndashimira cyane nanone ababyeyi banjye bombi (Papa & Mama) mu bufatanye bwabo bombi mu kumpa uburere no kunyishyurira amafaranga y’ishuri (Minerval) n’ubwo byari inshingano zabo nk’ababyeyi ariko ni ukuri ndabashimiye kandi nsaba na Nyagasani ngo twese atwongerere igihe cyo kubaho nzabiture mbereke ko mutaruhiye ubusa… Ndashimira nanone cyane abanyeshuri twiganye, ku rukundo rwabo n’ubufatanye, umuhate, umurava no gukunda ishuri, mwari inshuti nziza pe! Namwe ni karibu mu bushomeri … nako nimuze twihangire imirimo… Reka nsoze nshimira abafana banjye kuko akenshi nagiye rimwe na rimwe mpugira cyane ku masomo yanjye bakambura, bambaza impamvu nababwira ishuri bati courage umukecu......rero umusaruro nguwo, nabisoje. Young Grace

young grace

young grace

Aya ni amafoto uyu mukobwa yifotoje avuga ko yarangije Kaminuza nyamara abeshya

Aya ni amafoto uyu mukobwa yifotoje avuga ko yarangije Kaminuza nyamara abeshya

Nyuma y’ibi byose ariko, Mbanzabugabo Jean Baptiste ukuriye ishami (department) Young Grace avuga ko yarangijemo, yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mukobwa abeshya ndetse ko nta n’igikorwa cyo kumurika ibitabo cyabayeho ku gashami ayoboye, aboneraho gutangaza ko Young Grace yiyandikishije muri iyi Kaminuza mu mwaka wa 2012, akabasha gukora ibizamini bibiri byonyine akanabitsindwa kuko kimwe yagize amanota 21 ku ijana ikindi akagira amanota 49 ku ijana agahita ava mu ishuri kuburyo kugeza ubu atari akibarwa nk’umunyeshuri w’iyi Kaminuza.

Musaza wa Young Grace nawe w'umuhanzi witwa King Philosophe nawe yamwifashishije muri iyi kinamico

Musaza wa Young Grace nawe w'umuhanzi witwa King Philosophe nawe yamwifashishije muri iyi kinamico

Si ubwa mbere Young Grace abeshya iby’amasomo ye muri iyi Kaminuza, kuko nyuma yo kuva muri gereza mu minsi ishize aho yari afungiwe gutanga sheki itazigamiwe, yahise abura mu ruhando rwa muzika akajya abeshya itangazamakuru ko ahugijwe n’amasomo ndetse ko yenda kuyasoza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nshimiyimanaamisi8 years ago
    aratubeshya
  • musabyimana8 years ago
    Ariko umenya Young Grace abaryohera Ku magambo kabisa.
  • tamamu8 years ago
    mbega umukobwa wikirumbo ahubwo turamwamaganye nanjyende yokwigira umuntu wa danje
  • Kendelu8 years ago
    Degree iraryoha arko iravuna ntabwo itoragurwa! Bagusubize mugasho nturaca akenge! Kwifuza nicyaha penale? Ese cyaba Inyandiko mpimbano,! Abanyamategeko mutubwire
  • irene8 years ago
    Ariko c we Uyu mukobwa ararwaye pe Ubu abayabuze icyo akora akaza kubeshya abanyarwanda Ubu ababona arinde umwitayeho koko Cyakora nimburamukoro pe
  • 8 years ago
    Ariko muvuga mute ko umuntu ababeshya kwashoje kwiga hari uwamubonye ahoyabaga kuburyo mwazana roomers nkiyo nimumureke nibabeshya ubwo amenyeko yibeshye ataritwe yabeshye
  • Natacha 8 years ago
    Ariko ino nyubako niho RTUC ikorera. Niba yaranabeshye azi guhuza ikinyoma cye n ibimenyetso
  • nina8 years ago
    Gusebanya ntabyo twari tubaziho. Mwisubireho ntago bimenyerewe kuri iki kinyamakuru.
  • nina8 years ago
    Gusebanya ntabyo twari tubaziho. Mwisubireho ntago bimenyerewe kuri iki kinyamakuru.
  • nina8 years ago
    Gusebanya bibi. Congrats mwana wacu komeza utsinde
  • Douglas8 years ago
    Yabuze umbwenge abandi baharanira kubaka izina iwe arikwisenyera niryo yarafite erege kubaka izina biragora ariko kurisenya nisegonda...
  • munyampirwa8 years ago
    Yewe ninseko ye rwose igaragaza ko arikwikirigita agaseka. Mubonye uwakwiga na mwe pe! Amaso nta baha koko? Gusa ni we wibeshya,arangije atarangije twe nta cyo biduhindura ho
  • mutuyimana jean pierre8 years ago
    ihangane ukuri kurababaza gusa ntakundi subira kuntebe yishuri hakirikare kuko urabikunda,vuba bitaragusiga ntago ariwowe wenyine.
  • eva8 years ago
    Ariko aba bakobwa turabagira dute no kubeshya da?kweri kweri!
  • Didier8 years ago
    hahahhhhh birasekeje kabisa...uwo mwanya wose yakoresheje abeshya ubwo byamwunguye iki? aba star barasekeje wallah
  • rir8 years ago
    Niw'ubwe wibeshya ntawundi abeshya
  • Theogene w'i Musanze8 years ago
    Uyu mukobwa ndabona ari kabuhariwe mukubeshya!Gusa inama namugira,nabireke ibindi azabimbaze nanjye narabeshye ariko nabonye isomo
  • VCY8 years ago
    HARYA UBWO NK,UWO YASHAKAGA KUGERA KUKI?ESE UBWO MUMATEGEKO ICYO KINYOMA NTACYO AGITEGANYIRIZA?NIBA KANDI NAWE AFITE UKURI, NAREGE UWO MUNYAMAKURU.
  • Nsenzimana regis8 years ago
    Urumva ko ubusuma abumenyereye ako ngira nibimwe vyabahanz arukugira amenyekane none se ubuho bazomugira gut?
  • Judge Judy8 years ago
    "Nabisoje" ntabwo ivuga ko yarangije ishuri ahubwo bishobora no kuvuga ko yabishyizeho iherezo, dore aho byahereye bimurushya. Uyu mwana nabarega kumusebya azabatsinda kuko ibintu byose yavuze ntaho yagaragaje ko yarangije RTUC. Wabona aribwo yibutse gushima ku gihe yarangirije ayisumbuye. Nsomye ibintu byose yavuze nsanga icyaha kitamuhama. We call this a misleading truth, but not a lie!





Inyarwanda BACKGROUND