Nyuma y’uko umuhanzikazi Young Grace atangaje ko yamaze kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, amakuru y’impamo aturuka mu buyobozi bwa Kaminuza avuga ko yarangijemo amasomo, yahamije ko uyu mukobwa abeshya uretse no kuba yarangije amasomo ye, atakinabarwa nk’umunyeshuri w’iyi Kaminuza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015, nibwo Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace yatangaje ko nyuma y’igihe yiga muri Kaminuza y’iby’amahoteli n’ubukerarugendo izwi nka RTUC ariko isigaye yitwa UTB, yarangije amasomo ye ndetse akanavuga ko yigaga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bucuruzi n’itumanaho. Uyu mukobwa yashimangiraga ko yaramuritse igitabo cye gishimangira ubumenyi yakuye muri iyi Kaminuza kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2015 n’amanota 70%, nyamara ibi byose ni ikinyoma cyambaye ubusa ntakinabarwa nk’umunyeshuri w’iyi Kaminuza.
Young Grace yatetse imitwe anashaka amafoto n'inshuti ze nk'ikimenyetso nyamara ngo ntiyanigaga
Abinyujije ku rubuga rwa facebook, Young Grace yakoze ibimeze nk’ikinamico abeshya ko yarangije Kaminuza ndetse anashimira abantu batandukanye bamufashije ngo abashe kubigeraho, ariko ibi byose ni ibinyoma yahimbye anabishakira ibimenyetso mpimbano birimo n’amafoto bitaramenyekana aho yayafatiye n’icyo yari agamije.
Mbere ya byose ndashimira Nyagasani Imana ishobora byose, yo yampaye ubwenge, amahirwe n’ubushobozi bwo kwiga nkaba ngeze ahangaha, ni ukuri IMANA ishimwe cyanee! Ndashimira cyane nanone ababyeyi banjye bombi (Papa & Mama) mu bufatanye bwabo bombi mu kumpa uburere no kunyishyurira amafaranga y’ishuri (Minerval) n’ubwo byari inshingano zabo nk’ababyeyi ariko ni ukuri ndabashimiye kandi nsaba na Nyagasani ngo twese atwongerere igihe cyo kubaho nzabiture mbereke ko mutaruhiye ubusa… Ndashimira nanone cyane abanyeshuri twiganye, ku rukundo rwabo n’ubufatanye, umuhate, umurava no gukunda ishuri, mwari inshuti nziza pe! Namwe ni karibu mu bushomeri … nako nimuze twihangire imirimo… Reka nsoze nshimira abafana banjye kuko akenshi nagiye rimwe na rimwe mpugira cyane ku masomo yanjye bakambura, bambaza impamvu nababwira ishuri bati courage umukecu......rero umusaruro nguwo, nabisoje. Young Grace
Aya ni amafoto uyu mukobwa yifotoje avuga ko yarangije Kaminuza nyamara abeshya
Nyuma y’ibi byose ariko, Mbanzabugabo Jean Baptiste ukuriye ishami (department) Young Grace avuga ko yarangijemo, yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mukobwa abeshya ndetse ko nta n’igikorwa cyo kumurika ibitabo cyabayeho ku gashami ayoboye, aboneraho gutangaza ko Young Grace yiyandikishije muri iyi Kaminuza mu mwaka wa 2012, akabasha gukora ibizamini bibiri byonyine akanabitsindwa kuko kimwe yagize amanota 21 ku ijana ikindi akagira amanota 49 ku ijana agahita ava mu ishuri kuburyo kugeza ubu atari akibarwa nk’umunyeshuri w’iyi Kaminuza.
Musaza wa Young Grace nawe w'umuhanzi witwa King Philosophe nawe yamwifashishije muri iyi kinamico
Si ubwa mbere Young Grace abeshya iby’amasomo ye muri iyi Kaminuza, kuko nyuma yo kuva muri gereza mu minsi ishize aho yari afungiwe gutanga sheki itazigamiwe, yahise abura mu ruhando rwa muzika akajya abeshya itangazamakuru ko ahugijwe n’amasomo ndetse ko yenda kuyasoza.
TANGA IGITECYEREZO