RFL
Kigali

Young Grace yasobanuye indirimbo ‘S.O.S’ yanyujijemo ubutumwa bwo gufatanya guhindura Isi-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2018 14:48
0


Umuraperikazi Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace yasoje urugendo rwa mbere rw’indirimbo ye yise “S.O.S”. Ni indirimbo yanyujijemo ubutumwa asaba abantu guhagurukira guhindura Isi.



Iyi ndirimbo nshya “S.O.S” igizwe n’iminota itatu ndetse n’amasegonda makumyabiri (3min:20’)  yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa, Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza. Grace uherutse mu irushanwa rya Primus Guma Guma ku nshuro ya munani yabwiye INYARWANDA ko “S.O.S” yitiriye indirimbo ye nshya ari ‘uburyo bwifashishwa mugusaba ubufasha bwihutirwa ku muntu uhuye n’ikibazo.

Yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse yivugaho ashingiye kubyo abona mu buzima bwa buri munsi. Ubutumwa bwe ni ugusaba abantu bose gufatana urunana mu guhindura Isi ikaba nziza. Yagize “Iyi ndirimbo nayanditse nivugaho uburyo mbona ibintu hanze aha byazambye hirya no hino ku Isi harimo abantu benshi bababaye abandi bahohoterwa ariko imbaraga zanjye zikaba ari nke kuburyo ntabafasha. Ni yo mpamvu ntanga S.O.S ngo niba hari ufite ubufasha dufatanye guhindura Isi."

Image result for Umuhanzikazi Young Grace-Inyarwandda.com

Young Grace yashyize hanze indirimbo nshya yise 'S.O.S'

Yakomeje avuga ko guhitamo kuririmba mu rurimi rw’Igifaransa ari inyota yakuranye y’uko umunsi umwe azaririmba mu Gifaransa. Yagize ati “Impamvu nahisemo Français(Igifaransa) n’uko nyikunda nkaba narashakaga kuva nakera kuzakora indirimbo y'Igifaransa nk'uko abakunzi banjye bagikoresha babinsabaga.”

Grace atanga icyizere cy’uko mu byumweru bibiri biri imbere amashusho y’iyi ndirimbo “S.O.S” azaba yasohotse. Uyu muhanzikazi amaze gukora indirimbo nka: “Ataha he”, “Hip hop Game”, “Bingo”, “Sweet Poupou” n’izindi nyinshi.

UMVA HANO INDIRIMBO 'S.O.S' YA YOUNG GRACE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND