RFL
Kigali

Young Grace yashyize hanze indirimbo ‘Obrigado’ ishimira abamufashije bose mu rugendo rwa muzika-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/03/2018 12:12
1


Young Grace umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda, kuri ubu ni umwe mu bakobwa babiri bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro ya munani. Nyuma yo kwinjira muri irio rushanwa yashyize hanze indirimbo yo gushimira buri wese wagize icyo amufasha mu rugendo rwe rwa muzika.



Uyu muhanzikazi kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Obrigado’ iri zina ry’indirimbo rikaba riri mu rurimi rw’igi Portugal, aho risobanuye gushimira uramutse ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda. Uyu muhanzikazi yashimiye bikomeye abanyamakuru, abafana, ababyeyi n’abavandimwe ndetse na buri wese wamubaye hafi mu rugendo rwa muzika ye amazemo igihe kitari gito kandi n'ubu akaba agihatana mu ruhando rw’ibyamamare.

young graceIndirimbo nshya ya Young Grace

Young Grace yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo atayikoze ejo cyangwa ejo bundi cyane ko ari indirimbo iri kuri Album ye. Ku bwe ngo iyi ndirimbo ntisanzwe na cyane ko ari iyo gushimira buri wese wamufashije mu rugendo rwa muzika amazemo igihe kinini. Iyi ndirimbo nshya ya Young Grace yakozwe na Producer Holybeat.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'OBRIGADO' YA YOUNG GRACE 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Bruce Melody





Inyarwanda BACKGROUND