RFL
Kigali

Young Grace yasohoye amashusho y'indirimbo yamumenyekanishije 'Hip Hop Game' isubiyemo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/09/2018 12:51
3


Mu minsi ishize nibwo Young Grace umuhanzikazi ukora injyana ya Hip Hop hano mu Rwanda yatangaje ko agiye gusbiramo indirimbo 'HipHop Game' iyi ikaba ari indirimbo yakoze bwa mbere akizamuka ndetse ikamumenyekanisha ku rwego rw'igihugu. kuri ubu iyi ndirimbo uyu muhanzikazi yamaze gusubiramo yanayishyize hanze.



Muri iyi ndirimbo nshya ya Young Grace yumvikana yivuga imyato nk'uko bimenyerewe cyane ku bahanzi bakora injyana ya Hip Hop, Uyu muhanzikazi yumvikana yivuga imyato ndetse agaragaza ko ariwe ukomeye muri Hip Hop ya hano mu Rwanda by'umwihariko mu bahanzikazi, uyu muhanzikazi yahisemo gusubiramo iyi ndirimbo nyuma yo kubona ko ari imwe mu ndirimo zigize amateka ya muzika ye ariko yari itangiye kwibagirana ahitamo kuyisubiramo bundi bushya.

Young Grace

Young Grace

Young Grace ni umwe mu bahanzi bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya munani muri uyu mwaka wa 2018, aha uyu akaba yaraje mu bahanzi batatu batowe cyane n'abakunzi ba muzika ndetse anegukana umwanya wa gatandatu nk'umuhanzikazi wakoze neza muri iri rushanwa.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'HIP HOP GAME RMX' YA YOUNG GRACE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dominike ntwari5 years ago
    wow indirimbo Ni nziza young guma muri hip hop urashoboye
  • Carine5 years ago
    Wow! Cyokoze burigihe uradukosora! This time uzanjye creativity itamenyerewe! couraje
  • Miss Colombe5 years ago
    Ariko kuki mutabonako gushyira abantu bahagaze nkama statut muri clip atari byiza. Nubwo umuntu yanyeganyega gato, ariko guhagarara ntakumwenyura rwose ibi ntakigenda





Inyarwanda BACKGROUND