RFL
Kigali

Young Grace yasabye imbabazi zo kuba yaratetse imitwe ko yarangije Kaminuza anasobanura icyo yari agamije

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:23/11/2015 14:06
33


Nyuma y’uko umuhanzikazi Young Grace atetse imitwe akabeshya ko yarangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, yemeye amakosa yakoze asaba ubuyobozi bw’iyi Kaminuza imbabazi ndetse anabasobanurira impamvu yabimuteye n’icyo yari agamije, gusa ubu ngo bidasubirwaho ntiyakongera kubabera umunyeshuri.



Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015, nibwo Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace yatangaje ko nyuma y’igihe yiga muri Kaminuza y’iby’amahoteli n’ubukerarugendo izwi nka RTUC ariko isigaye yitwa UTB, yarangije amasomo ye mu bijyanye n’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bucuruzi n’itumanaho. Uyu mukobwa yabeshye ko kuwa Kane tariki 19 Ugushyingo 2015 yamuritse igitabo cye gishimangira ubumenyi yakuye muri iyi Kaminuza arangiza afite amanota 70%, nyamara ibi byose ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko amasomo yamunaniye rugikubita, ubu akaba yamaze no kubyemera akanabisabira imbabazi.

Inshuti za Young Grace yazikoranyije nazo zizi ko ibyo kurangiza kwe ari ukuri kw'impamo

Inshuti za Young Grace yazikoranyije nazo zizi ko ibyo kurangiza kwe ari ukuri kw'impamo

Bijya gutangira, Young Grace yabinyujije ku rubuga rwa facebook, abeshya ko yarangije Kaminuza ndetse anashimira abantu batandukanye bamufashije ngo abashe kubigeraho barimo n’ababyeyi be, ariko ibi byose ni ibinyoma yahimbye anabishakira ibimenyetso mpimbano birimo n’amafoto, ubu akaba yamaze gusobanura icyo yari agamije nyuma yo kwandika asaba imbabazi.

Nyuma yo kubeshya ko yarangije, uwo munsi kuwa Gatanu nibwo umugabo witwa Mbanzabugabo Jean Baptiste ukuriye ishami (department) Young Grace yavugaga ko yarangijemo, yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mukobwa abeshya ndetse ko nta n’igikorwa cyo kumurika ibitabo cyabayeho ku gashami ayoboye, aboneraho gutangaza ko Young Grace yiyandikishije muri iyi Kaminuza mu mwaka wa 2012, akabasha gukora ibizamini bibiri byonyine akanabitsindwa kuko kimwe yagize amanota 21 ku ijana ikindi akagira amanota 49 ku ijana agahita ava mu ishuri kuburyo kugeza ubu atari akibarwa nk’umunyeshuri w’iyi Kaminuza.

Hakimara gusohoka inkuru y’uko Young Grace yabeshye ndetse ubuyobozi bwa Kaminuza bukaba bushaka kumujyana mu nkiko, uyu mukobwa yahise yandikira iyi Kaminuza urwandiko rusaba imbabazi, asobanura ko yabeshye ndetse anavuga icyo yari agamije ajya kwihitirira ibinyoma ndetse n’impamvu yabimuteye.

young grace

young grace

Amafoto y'urwibutso yarafashwe, ubutumwa bw'ishimwe n'impano biratangwa nyamara umunyeshuri yatangiye mu mwaka wa mbere ntiyabasha kurenga umutaru

Amafoto y'urwibutso yarafashwe, ubutumwa bw'ishimwe n'impano biratangwa nyamara umunyeshuri yatangiye mu mwaka wa mbere ntiyabasha kurenga umutaru

Muri iyi baruwa Inyarwanda.com twabashije kubona, Young Grace yabwiye ubuyobozi bw’iyi Kaminuza ko yemera amakosa yo kwibeshyera ko yarangije amasomo kandi yaratangiye muri Nzeri 2012 akiga mu ishami ry’ikoranabuhanga mu bucuruzi n’itumanaho ariko bikaza kumunanira agahindura akajya mu byo gucunga amahoteli ariko nabwo ntibimugendekere neza akarwara ntakomeze kwiga.

Avuga ko yari afite umuntu uba muri Canada umurihira amafaranga y’ishuri, uyu ngo akaba yarakomezaga kumubaza aho iby’amasomo bigeze undi akamubwira ko abigeze kure ndetse arimo kwandika igitabo, ibi byose ngo yabikoraga agamije kwereka uwo wamurihiraga ko atadindiye ngo bitaba byatuma acika intege akanga gukomeza kumurikihira. Avuga ko yabikoze nawe yirwanaho ngo arebe ko yabasha kurangiza amasomo ye, agatakamba asaba ubuyobozi bw’iyi Kaminuza kumubabarira.

Mu butumwa Young Grace yari yanditse ashimira abantu bamufashije ngo abashe kwiga, yashimiraga cyane ababyeyi be bamurihiye amafaranga y’ishuri ndetse Inyarwanda.com yabashije kubona amakuru y’uko amafaranga y’ishuri koko ababyeyi be bayamuhaga ndetse nabo bakaba bari bazi ko yarangije kwiga, kuburyo n’umunsi yifotozanyaga na musaza we w’umuhanzi witwa King Philosophe, nawe ubwe yari azi ko mushiki we yarangije dore ko yanahamije yemye ko uyu muvandimwe we yarangije amasomo ye kandi akaba abizi neza, bivuga ko nawe kimwe n’abandi bo mu muryango bari barahishwe amakuru y’uko Young Grace atakiga ahubwo bose kuwa Kane baraye bazi ko yasoje amasomo ye.

Musaza wa Young Grace nawe w'umuhanzi witwa King Philosophe nawe yari azi ko mushiki we yarangije

Musaza wa Young Grace nawe w'umuhanzi witwa King Philosophe nawe yari azi ko mushiki we yarangije

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyi Kaminuza yahoze yitwa RTUC, Dr Tombola Gustave, yabwiye Inyarwanda.com ko ibaruwa isaba imbabazi yabagezeho ariko kugeza ubu bakaba bataramufatira ibyemezo, aboneraho gutangaza ko hari n’ibizwi n’abanyamategeko ariko nk’ubuyobozi bwa Kaminuza uko byagenda kose bakaba batakwemera ko uyu yazakomeza no kubabera umunyeshuri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • che8 years ago
    Amakosa ararwira pe! ugaheba ukajya mw'itangaza makuru koko ugahamya ko warangije, I don't know how can I qualify such attitude really, atangazamakuru ryo mwariciye amazi muritekerera ibyo mushatse.
  • Kayiranga8 years ago
    Uyu mwana mwimutererana kuko afite uburwayi bwo mu mutwe. ahubwo nimumwegere mumufashe kwiyakira no kongera gutangira ubuzima bundi bushya. Nta muntu muzima wakora nkibyo yakoze bityo akwiriye kuganirizwa n'abantu babihuguriwe kugira ngo nawe ashobore kumenya ikibazo afite no kucyakira akongera agatangira bundi bushya. Ibi biraduha ishusho nyayo y'ibyo amaze iminsi atangaza ko afite umugabo uba muri Asia. Byose nubwo burwayi bwo mu mutwe bubimutera. ahubwo nimutangirire hafi aho kumutererana gutyo. Grace pole sana. Kdi gerageza wiyakire ntukomeze kongera amakosa ku Yandi utazashiduka wisibiye n'amayira wari usigaranye.
  • miko8 years ago
    igicucu gusa.
  • jojo 8 years ago
    Ndumiwe koko ubwo se ubwo bujiji bwawe kweli, wowe urandika ushimira ababyeyi bawe ngo nibo bagufashije bakwishyurira amafaranga yishuri warangiza ngo numuntu uba muri Canada gusa urasebye. nanone mujye murya ibyo muzishyura ari nkanjye nakujyana bakakugorora kko uragoramye
  • kibwa28 years ago
    Hahahaaa ni umukoboyi burya kweli kumbe na minerval y'imyaka ine yose yarayisokoje!? Inzira usigaranye zo kuba umustar ni ugukina film XX!
  • 8 years ago
    hhhhhhhh ni uwambere mukubeshya kbs
  • 8 years ago
    Bamwirukane naho kumujyana murukiko siwo muti
  • 8 years ago
    Bamwirukane naho kumujyana murukiko siwo muti
  • Muhammad8 years ago
    Ndumva Njye "Akwiriye inkoni nyinshi n'imigeri ariko Nyuma y'ibyo byose agahabwa Imbabazi".
  • Kiza8 years ago
    Ipuuuuuuu yewe muge muva KUNGEGERA
  • ndagijimana claude 8 years ago
    Ubuse young grace kubeshya yaragamije iki buriya gusa ibyo yakoze ntibikwiye nagato ubuse yaraziko yabeshya ntihagire ubimenya akabeshya na bayobozi bikigo yigagaho
  • Graciackig8 years ago
    Biragaragara ko ari umubandi.she is star.akabura ni ayo kwishyura.ibyo avuga byose ni ukubeshya.arasebyebpe.inkandagira bitabo .ngo fiancé we aba muri chine!uyu arwaye mu mutwe niyicare asenge.
  • vava8 years ago
    Ni danger kbsa nukumuryana indera byihuse kubeshya kugirango bose babimenye ko azi ubwege yarangije what fuck is this girl
  • kayiko8 years ago
    semuhanuka.com hagowe umugabo uzakugwaho!
  • Mico8 years ago
    Bantu mwese mwasomye iyi nkuru ndabasaba kwihanganira uyu mwali rwose. ndabona yarabeshye ababyeyi inshuti n'abafana be bari basanzwe bamuzi. nimuce inkoni izamba dore yabasabye imbabazi. ahubwo nanajye mu binyamakuru asabe imbabazi ku mugaragaro. njye ndazimuhaye kuko nzi ko mwese iyo muva mu kagera naho mutabeshye ko mwarangije mutaranize nkuko we yarengereye akabikora, ni ukuri mumubabarire namwe mwariye minerval muzi ukuntu iryoha. yabuze uko agira nimumubabarire pe!! asabye imbabazi namwe mumubabarire. Young Grace ndakubabariye pe!!
  • Rene8 years ago
    Uyumwana murino minsi asigaye yarihaye imico mibi! ubuse ko arikugenda yangiza izina rye muri sosiyete . ngaho sheki zimpimbano nibindi..... akwiye kugirirwa inama kbsa!
  • Desire8 years ago
    Ahubwo iyo ajya kwifotoreza kuma université yi Goma, ntabwo byari kumenyekana.
  • 8 years ago
    Ntabwo arugupfa gusoza Kaminuza birahanirwa. Ahubwo iyo yifotoreza top chef niho Ahora. Lol
  • 8 years ago
    mbega umukobwa!!!! ubu se abitwa abafana be babivugahobiki??? cyakoze imana imworohereze
  • Somebody8 years ago
    Iyo ubaye umustar biragora kubireka kuko uba wibwira ko uzaba usebye abantu nibakwibagirwa cyangwa nudakomeza kuvugwa hirya no hino. Young grace, hitamo neza usubire mu buzima busanzwe ubustar buravuna surtout iyo nta talent yo gushimisha abantu ufite. Ntago ndi umwanzi wawe ahubwo ndi kukubwira ukuri. umuziki wawe ntago nabasha kumva indirimbo ngo irangire. indirimbo wasohoye bwambere niyo yarifite sens d'après moi. Narinziko tubonye umurapeuse. cyakora wambara neza. Nturi uwambere ubeshye, nturi n'uwanyuma. Gusa bikubere wakeup call. Wowe na murumuna wawe, fame ntizabahira pe. ubwiza bwanyu ntago aribwo buri kuri top aho muri. ntunyumve nabi, muri beza namwe.





Inyarwanda BACKGROUND