Nyuma y’uko umuhanzikazi Young Grace atetse imitwe akabeshya ko yarangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, yemeye amakosa yakoze asaba ubuyobozi bw’iyi Kaminuza imbabazi ndetse anabasobanurira impamvu yabimuteye n’icyo yari agamije, gusa ubu ngo bidasubirwaho ntiyakongera kubabera umunyeshuri.
Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015, nibwo Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace yatangaje ko nyuma y’igihe yiga muri Kaminuza y’iby’amahoteli n’ubukerarugendo izwi nka RTUC ariko isigaye yitwa UTB, yarangije amasomo ye mu bijyanye n’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bucuruzi n’itumanaho. Uyu mukobwa yabeshye ko kuwa Kane tariki 19 Ugushyingo 2015 yamuritse igitabo cye gishimangira ubumenyi yakuye muri iyi Kaminuza arangiza afite amanota 70%, nyamara ibi byose ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko amasomo yamunaniye rugikubita, ubu akaba yamaze no kubyemera akanabisabira imbabazi.
Inshuti za Young Grace yazikoranyije nazo zizi ko ibyo kurangiza kwe ari ukuri kw'impamo
Bijya gutangira, Young Grace yabinyujije ku rubuga rwa facebook, abeshya ko yarangije Kaminuza ndetse anashimira abantu batandukanye bamufashije ngo abashe kubigeraho barimo n’ababyeyi be, ariko ibi byose ni ibinyoma yahimbye anabishakira ibimenyetso mpimbano birimo n’amafoto, ubu akaba yamaze gusobanura icyo yari agamije nyuma yo kwandika asaba imbabazi.
Nyuma yo kubeshya ko yarangije, uwo munsi kuwa Gatanu nibwo umugabo witwa Mbanzabugabo Jean Baptiste ukuriye ishami (department) Young Grace yavugaga ko yarangijemo, yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mukobwa abeshya ndetse ko nta n’igikorwa cyo kumurika ibitabo cyabayeho ku gashami ayoboye, aboneraho gutangaza ko Young Grace yiyandikishije muri iyi Kaminuza mu mwaka wa 2012, akabasha gukora ibizamini bibiri byonyine akanabitsindwa kuko kimwe yagize amanota 21 ku ijana ikindi akagira amanota 49 ku ijana agahita ava mu ishuri kuburyo kugeza ubu atari akibarwa nk’umunyeshuri w’iyi Kaminuza.
Hakimara gusohoka inkuru y’uko Young Grace yabeshye ndetse ubuyobozi bwa Kaminuza bukaba bushaka kumujyana mu nkiko, uyu mukobwa yahise yandikira iyi Kaminuza urwandiko rusaba imbabazi, asobanura ko yabeshye ndetse anavuga icyo yari agamije ajya kwihitirira ibinyoma ndetse n’impamvu yabimuteye.
Amafoto y'urwibutso yarafashwe, ubutumwa bw'ishimwe n'impano biratangwa nyamara umunyeshuri yatangiye mu mwaka wa mbere ntiyabasha kurenga umutaru
Muri iyi baruwa Inyarwanda.com twabashije kubona, Young Grace yabwiye ubuyobozi bw’iyi Kaminuza ko yemera amakosa yo kwibeshyera ko yarangije amasomo kandi yaratangiye muri Nzeri 2012 akiga mu ishami ry’ikoranabuhanga mu bucuruzi n’itumanaho ariko bikaza kumunanira agahindura akajya mu byo gucunga amahoteli ariko nabwo ntibimugendekere neza akarwara ntakomeze kwiga.
Avuga ko yari afite umuntu uba muri Canada umurihira amafaranga y’ishuri, uyu ngo akaba yarakomezaga kumubaza aho iby’amasomo bigeze undi akamubwira ko abigeze kure ndetse arimo kwandika igitabo, ibi byose ngo yabikoraga agamije kwereka uwo wamurihiraga ko atadindiye ngo bitaba byatuma acika intege akanga gukomeza kumurikihira. Avuga ko yabikoze nawe yirwanaho ngo arebe ko yabasha kurangiza amasomo ye, agatakamba asaba ubuyobozi bw’iyi Kaminuza kumubabarira.
Mu butumwa Young Grace yari yanditse ashimira abantu bamufashije ngo abashe kwiga, yashimiraga cyane ababyeyi be bamurihiye amafaranga y’ishuri ndetse Inyarwanda.com yabashije kubona amakuru y’uko amafaranga y’ishuri koko ababyeyi be bayamuhaga ndetse nabo bakaba bari bazi ko yarangije kwiga, kuburyo n’umunsi yifotozanyaga na musaza we w’umuhanzi witwa King Philosophe, nawe ubwe yari azi ko mushiki we yarangije dore ko yanahamije yemye ko uyu muvandimwe we yarangije amasomo ye kandi akaba abizi neza, bivuga ko nawe kimwe n’abandi bo mu muryango bari barahishwe amakuru y’uko Young Grace atakiga ahubwo bose kuwa Kane baraye bazi ko yasoje amasomo ye.
Musaza wa Young Grace nawe w'umuhanzi witwa King Philosophe nawe yari azi ko mushiki we yarangije
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyi Kaminuza yahoze yitwa RTUC, Dr Tombola Gustave, yabwiye Inyarwanda.com ko ibaruwa isaba imbabazi yabagezeho ariko kugeza ubu bakaba bataramufatira ibyemezo, aboneraho gutangaza ko hari n’ibizwi n’abanyamategeko ariko nk’ubuyobozi bwa Kaminuza uko byagenda kose bakaba batakwemera ko uyu yazakomeza no kubabera umunyeshuri.
TANGA IGITECYEREZO