RFL
Kigali

Young Grace yasabye Bahati kureka imibonano mpuzabitsina n’inzoga kugira ngo ahangane n'indwara y’umutima

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:11/06/2018 16:05
1


Umuhanzikazi Abayizera Grace uzwi nka Young Grace yagiriye inama mugenzi we Bahati wo mu itsinda rya Just Family amusaba kureka kunywa inzoga ndetse akanareka gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo abashe guhangana n’indwara y’umutima ntizamubuze kurangiza irushanwa rya PGGSS8.



Umuraperikazi Young Grace yasabye umuhanzi Bahati kwisubiraho kugira ngo ahangane n’indwara y’umutima afite kugeza irushanwa rya PGGSS8 rirangiye. Ni nyuma y’aho ku gitaramo cya mbere cy’iri rushanwa cyabereye i Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru Bahati yafashwe n’indwara y’umutima ikunze kumuzahaza ikamukomerera ndetse akanajyanwa mu bitaro kugira ngo yitabweho biruseho.

Bahati (Just Family) yahagaritse kuririmba burundu

Bahati afite uburwayi bw'umutima akomora mu muryango we (heredite)

Young Grace ndetse na Bahati ubwo baganiraga n’ikiganiro Sunday night cya Isango TV, Young Grace iruhande rwa Bahati yatangaje ko amwifuriza gukira umutima ariko amusaba kugira uruhare mu gukira kwe, areka kunywa inzoga ndetse akanareka gukora imibonano mpuzabitsina. Mu mvugo izimije Young Grace yagize ati: “Bahati nareke high ndetse anareke gukora bango“

Yaba kunywa inzoga cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina ni ubuzima bwihishe bwa buri wese ku buryo umenya ko kanaka abikora, kuko uba ukunze kuba uri inshuti ye ya hafi. Aha buri wese yakwibaza aho Young Grace yamenyeye ibi biranga Bahati mu buzima bwe bwite…..!!!

Young Grace yemeje ko we na Bahati bari inshuti zisanzwe baziranye bityo kubimenya byoroshye. Umunyamakuru akomeje kubaza Young Grace icyatumye amenya ibi byose kuri Bahati, Young Grace yahamije ko afite umuhungu bakundana uzwi nka Pk kandi bose (Bahati na Young Grace) bamuziranyeho.

Bahati ubwo yari yazahajwe n'indwara y'umutima

Young Grace ndetse n’itsinda Just Family ni bamwe mu bahanzi bahataniye igihembo gikuru cyo gutwara Primus Guma Guma Super Star Season ya 8 (PGGSS8).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vallerie5 years ago
    Ariko mwe mubona young grace kenshi gashoboka mubona ari muzima mubijyanye n ubuzima bwomumutwe ?? Muzaducukumburire





Inyarwanda BACKGROUND