RFL
Kigali

Young Grace yamaze gutangaza abahanzi bazamushyigikira mu gitaramo cyo kumurika Album ye nshya

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/11/2017 11:13
1


Young Grace umuhanzikazi w’Umunyarwanda umaze igihe mu ruhando rw’abakobwa bakora umuziki mu Rwanda by’umwihariko akaba umuraperikazi ukomeye, muri iyi minsi uyu muhanzikazi ari mu myiteguro ya nyuma yo kumurika Album ye ya kabiri yise 20-22 ans, kuri ubu akaba yamaze gutangaza urutonde rw’abahanzi bazamufasha muri iki gitaramo.



Igitaramo cyo kumurika Album ya kabiri ya Young Grace ni azagikorera mu karere ka Rubavu arinaho iwabo, akazagikorera ahitwa Sunrise Hotel tariki 2 Ukuboza 2017. Iyi Album ikaba Album ya kabiri agiye kumurika nyuma y’iya mbere yise HipHop Game. Kuri ubu rero Young Grace yahisemo kujya kumurikira Album mu karere ka Rubavu ari naho avuka mu rwego rwo kongera gukumbuza impano ye inshuti ze zo kuva mu bwana abavandimwe ndetse n'abandi bahuje akarere bavukamo. We asanga bizaba bimeze nk'umwana usubiye mu rugo.

young grace

Young Grace agiye kumurika Album ye ya kabiri 

Kuri ubu abahanzi uyu muhanzikazi yamaze gutangaza ko bazamutera ingabo mu bitugu ni; Marina, Bull Dogg, Ama G The Black,Lil G, Aime Bluestone Eesam aba bakazafatanya nabandi bahanzi bo mu karere ka Rubavu nka Khalid itsinda rya The Same ndetse na Pick G. aba bakaziyongeraho ababyinnyi ba Sniperz Dance ndetse na Dj Lenzo uzaba afasha abahanzi kuvangavanga imiziki.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA YA YOUNG GRACE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vany6 years ago
    Mbega indirimbo mbi





Inyarwanda BACKGROUND