RFL
Kigali

Young Grace yahishuye umushinga wa filime mbarankuru iri gukorwa ku rugendo rwe muri muzika-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/05/2018 14:23
4


Abayizera Marie Grace ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe muri muzika y’u Rwanda. Uyu muraperikazi wamamaye ku izina rya Young Grace kuri ubu abitse bimwe mu bihembo bya muzika byagiye bitangirwa hano mu Rwanda. Amaze gushyira hanze Album zinyuranye bimwe mu bigize amateka ye mu rugendo rwa muzika ari no gukorwaho filime.



Abinyujije kuri Instagram Young Grace yahishuye ko hari umushinga ari kurangiza wa filime mbarankuru ku rugendo rwa muzika ye. Uyu muhanzikazi uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Filime mbarankuru ku rugendo rwanjye rwa muzika iri gutunganywa mu minsi ya vuba iraba irangiye…”

Mu kiganiro na Young Grace yatangarije Inyarwanda.com ko abari gutunganya iyo filime ari abagabo bo mu Buholande batangiye kumukorera iyi filime mbarankuru, kuri ubu bakaba barangije gufata amashusho yo muri studio ndetse n'andi make bazafata yo mu buzima busanzwe bw’uyu muhanzikazi ndetse bakazanafata amashusho yo mu irushanwa rya PGGSS8 uyu muhanzikazi arimo, ayo mashusho yose akazifashishwa muri iyi filime mbarankuru iri gukorwa kuri uyu muhanzikazi.

Abajijwe uko yahuye n'aba bari kumukorera iyi filime, Young Grace yabwiye Inyarwanda.com ko aba bagabo baje mu Rwanda baje muri gahunda zabo bwite icyakora nyuma bakifuza gukorera filime umwe mu bahanzikazi bo mu Rwanda bahagaze neza mu muziki bityo umwe mu nshuti z’uyu muhanzikazi wari kumwe nabo agahita abarangira Young Grace.

Tubibutse ko Young Grace ari umwe mu bahanzi icumi bari mu irushanwa rya PGGSS iri kuba ku nshuro yayo ya munani aho yiteguye bikomeye igitaramo cya mbere kizaba tariki 26 Gicurasi 2018 kizabera mu karere ka Gicumbi.

Young GraceYoung GraceYoung GraceYoung GraceYoung GraceYoung GraceYoung GraceYoung GraceYoung Grace yashyize hanze amwe mu mafoto bari gufata amashusho y'iyi filime mbarankuru ku rugendo rwe rwa muzika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • denyse umuhoza5 years ago
    wow byiza cyane mukobwa wacu courage turakwemera
  • hertier5 years ago
    uyunaweyigize igitangaza Kuki ukundakwishyirahejuru ubwose minde uzayireba? urabona kuba urikumwenabazungu byazamura urwego uriho wanjijiwe
  • Kabru5 years ago
    Ariko mujye murekeraho kwikina wangu.nkubwo nkawe iyi film urumva yaba ikuvugaho iki koko?in ayahe mateka dufite kuburyo wakumvako Bagukoraho film?
  • 5 years ago
    haaaa ariko arebeshya aba konababonye bavuga Ku iterambere ryumugore none ahinduye frime mbega reka mbitege amaso





Inyarwanda BACKGROUND