RFL
Kigali

Young Grace wizihiza isabukuru y'imyaka 25 yabwiwe amagambo yuje urukundo n'umukunzi we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/09/2018 9:59
2


Young Grace ni umuhanzikazi w'umunyarwanda, uyu wamamaye mu njyana ya HipHop buri mwaka tariki 19 Nzeri yizihiza isabukuru y'amavuko, icyakora bihabanye na mbere kuri iyi nshuro uyu muhanzikazi agyizihije iyi sabukuru ari kumwe n'umukunzi we mushya Uwishimwe Pacifique bamaze igihe bakundana.



Kuri uyu munsi w'amavuko ye Young Grace yagenewe impano y'amagambo y'urukundo n'umukunzi we aho uyu musore yibukije uyu muhanzikazi ko muby'ukuri ari umwe mubatuma abaho yishimye, aha uyu musore akaba yagize ati"Isabukuru nziza ku muntu mwiza/utangaje kurusha abandi mu buzima bwanjye, Young Grace, utuma numva ndi umunyamahirwe cyane mu rukundo. Nakwifuje gufatisha umutima wanjye kuri ubu butumwa bukwifuriza isabukuru nziza, niko agaciro kawe kangana kuri njye. Ndakwifuriza guhora wishimye kandi nzakora icyo bisaba cyose ngo ngushimishe kandi wumve umerewe neza mu rukundo. Isabukuru nziza mukunzi, ishimire umunsi wawe."

Young Grace

Amagambo Young Grace yabwiwe n'umukunzi we

Muri Kamena uyu mwaka wa 2018 nibwo byamenyekanye mu itangazamakuru ko Young Grace asigaye afite umukunzi mushya witwa Uwishimwe Pacifique wamamaye nka Pique, aha mu kiganiro bahaye Inyarwanda.com bakaba aribo bihamirije ko muby'ukuri bakundana ndetse amakuru yageraga ku Inyarwanda agahamya ko aba bombi bamaze igihe kitari gito bakundana nubwo bari batarabishyira ku mugaragaro.

Igihe yahamirizaga umunyamakuru ko akundana n'uyu musore Young Grace yahamirije Inyarwanda.com ko uyu musore amukunda ku buryo iyo amubona imbere ye igihe ari ku rubyiniro aba yumva ameze neza. Young Grace yabwiye umunyamakuru ko mu byo akundira uyu musore ari uko ari mwiza ndetse akaba agira n'umutima mwiza. Ibi bidahabanye ni byo uyu musore akundira Young Grace dore ko yabwiye umunyamakuru ko akundira Young Grace umutima mwiza agira ndetse no kuba amukunda.

Young GraceYoung Grace n'umukunzi we Pique

Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko uyu musore uzwi nka Pique yari asanzwe ari umukinnyi w'umupira w'amaguru mu ikipe ya Heroes ikina icyiciro cya kabiri hano mu Rwanda icyakora ariko ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bashobora kuzifashishwa n'ikipe ya Bugesera Fc aho amaze iminsi akorera imyitozo nyuma y'igihe kinini afite imvune adakina umupira w'amaguru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi5 years ago
    Kecurini afite ama f ya guma guma niyo uwo muhungu yakurikiye naho ntabyinkundo mubinyaho .
  • momo5 years ago
    umukecuru gusa! ubu arabona uyu muhungu amukunze!!!! hhhhhhhhhhhhhhh ni frw za guma guma yishakira





Inyarwanda BACKGROUND