RFL
Kigali

Young Grace wari umaze iminsi arwaye malariya yongeye gutora agatege

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/03/2018 16:32
2


Mu minsi ishize ni bwo Young Grace yafashwe n’uburwayi atari yabashije kumenya ubwo ari bwo icyo gihe yavugaga ko yumva ari ‘grippes’. Uyu muhanzikazi yari agiye kuzuza hafi icyumweru kirenga agendana malariya icyakora kuri ubu nyuma yo kwivuza, yatangiye koroherwa nyuma y’iminsi irenga icyumweru arwariye mu rugo.



Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com Young Grace ubwo yarwaraga bwa mbere mu minsi ishize ntiyabashije gusobanukirwa indwara afite icyakora yumvaga ngo arwaye ‘Grippes’ akishyiramo ko arizo zamuciye intege, nyuma yaje gukomerezwa biba ngombwa ko ajya kwa muganga bwa mbere bamuvura Grippes ariko icyo gihe ntibamenya ko ari malariya arwaye maze ataha azi ko yivuje ageze mu rugo nibwo uyu muhanzikazi yumvise yongeye gukomerezwa biba ngombwa ko asubira kwa muganga aho basanze arwaye malariya.

Bakimenya ko arwaye malariya Young Grace yatangiye kuvurwa ahabwa imiti ariko ntabwo yaje kujya mu bitaro nkuko yabitangarije Inyarwanda. Kuri ubu Young Grace ngo yatangiye gutora imbaraga uretse ko atarakira neza akaba arwariye mu rugo aho akomeje kunywera imiti ya malariya yamufatanyije na Grippes nayo yari yabanje kumuzonga.

young graceYoung Grace arwariye murugo

Young Grace ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe mu muziki ndetse batigeze bagaragaza ibimenyetso na bike byo gucika intege cyane ko ari no mu bahanzikazi bakoze cyane mu mwaka ushize wa 2017 ndetse akaba yaranamuritse Album ye nshya yise ’20 a 22ans’.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘UBWANA’ YOUNG GRACE  AHERUKA GUSHYIRA HANZE  AFATANYIJE NA AMA G THE BLACK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • denyse gwiza6 years ago
    ooooh urware ubukira cyamamare cyanjye,ndagukunda cyane pee kdi ndaza kugusengera uraza kugubwa neza
  • Nsengiyumva Patrick6 years ago
    malaria rero imeze nabi muriyi misi nukuyitondera ngaho urware ubukira grace we Kira vuba uduhe imizigo mishyashya





Inyarwanda BACKGROUND