Mu minsi ishize ni bwo Inyarwanda.com yabagejejeho inkuru yuko Young Grace na Philosophe musaza we kimwe n'abandi barimo producer Holybeat bishyize hamwe bagakora inzu itunganya muzika ya Ubber Music. Kuri ubu Young Grace, Musaza we Philosophe na Hollybeat ukora indirimbo muri iyi nzu itunganya muzika bashyize hanze indirimbo bahuriyemo.
Ubwo yazanaga ku Inyarwanda.com iyi ndirimbo yabo bise 'Mama yo', Young Grace yatangarije umunyamakuru ko iyi ndirimbo bayikoze nk’abavandimwe babana mu buzima bwa buri munsi, yemeza ko musaza we nubwo adakunze kuririmba ariko nawe asanzwe ari umuhanzi cyane ko atariyo ndirimbo ya mbere bahuriyemo kuko hari n’izindi bagiye bakorana.
Young Grace yongeyeho ko ubwo bakoraga iyi ndirimbo, Holybeat wayibakoreye yumvise yaririmbamo, birangira abikoze biryoha. Young Grace avuga ko ntacyo byari gutwara kuba bayikorana ari batatu. Iyi ndirimbo yakorewe muri Ubber Entertainment mu buryo bw’amajwi ndetse bw’amashusho.
REBA HANO INDIRIMBO ABA BAHURIYEMO
TANGA IGITECYEREZO