RFL
Kigali

Young Grace n'abo bafatanyije muri Ubber Entertainment bashyize hanze indirimbo bahuriyemo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2018 7:50
5


Mu minsi ishize ni bwo Inyarwanda.com yabagejejeho inkuru yuko Young Grace na Philosophe musaza we kimwe n'abandi barimo producer Holybeat bishyize hamwe bagakora inzu itunganya muzika ya Ubber Music. Kuri ubu Young Grace, Musaza we Philosophe na Hollybeat ukora indirimbo muri iyi nzu itunganya muzika bashyize hanze indirimbo bahuriyemo.



Ubwo yazanaga ku Inyarwanda.com iyi ndirimbo yabo bise 'Mama yo', Young Grace yatangarije umunyamakuru ko iyi ndirimbo bayikoze nk’abavandimwe babana mu buzima bwa buri munsi, yemeza ko musaza we nubwo adakunze kuririmba ariko nawe asanzwe ari umuhanzi cyane ko atariyo ndirimbo ya mbere bahuriyemo kuko hari n’izindi bagiye bakorana.

Young Grace yongeyeho ko ubwo bakoraga iyi ndirimbo, Holybeat wayibakoreye yumvise yaririmbamo, birangira abikoze biryoha. Young Grace avuga ko ntacyo byari gutwara kuba bayikorana ari batatu. Iyi ndirimbo yakorewe muri Ubber Entertainment mu buryo bw’amajwi ndetse bw’amashusho.

REBA HANO INDIRIMBO ABA BAHURIYEMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • denyse6 years ago
    wow amashusho meza cyane
  • habimana jean paul6 years ago
    muraho!ark uwo muhungu wama dredy musaza was young Grace abura iki ngo amenyekane cyane ko numva Ari umuhanga ukomeye cyane aruta benshi pe
  • nana dor abayisenga6 years ago
    young grace ndagukunda cyane turitiranwa nitwa abayisenga courage mukobwa mwiza urashoboye rwose
  • 6 years ago
    Ndumiwe n ibintu byo kwitukuza arheeeehhh,n n uyu muhungu yitukuke nka mushiki we grace!sha musa nabi pe,nk amamesa niko musa;ariko urandebera uyu mwana w igikara uko ari mwiza,uyu muhungu niwe ukeye mu gikara cye cyiza cyane muri iyi video,naho mwe musa nk amamesa,mbonye na tijara yitukujeeeeh,ninde wababeshyeko ari byiza?muriyicira impu nziza Imana yabahaye,mwikururira ibirwara yewe mukomeze,ejo bundi muzabona icyo za cancer zizabakorera
  • Bouda6 years ago
    Ako kantu.dore injyana!.ndabemeye. .kabisa .abiwacu muraho.ndi Bruxelles. Dukumbuye iwacu.





Inyarwanda BACKGROUND