RFL
Kigali

Young Grace na Ama G The Black bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise ‘Ubwana’–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/02/2018 10:20
0


Young Grace na Ama G The Black ni bamwe mu bahanzi b’inshuti z’akadasohoka, aho buri wese ubazi yabihamya anashingiye ku kuba Young Grace yarambariye uyu muraperi mu bukwe bwe. Kuri ubu aba bahanzi bashyize hanze indirimbo nshya bahuriyemo bise ‘Ubwana’ ndetse bamaze no kuyifatira amashusho bateganya gushyira hanze vuba.



UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA ‘UBWANA’ YA YOUNG GRACE NA AMA G THE BLACK

Muri iyi ndirimbo ‘Ubwana’ aba bahanzi bagarutse ku buzima banyuzemo mu bihe byatambutse cyangwa se ubuzima bwa benshi mu bana bakura bakagira urwego bageraho. Ama G The Black yatunguranye ubwo yifatiraga ku gahanga abanyamakuru avuga ko hari abo yahaye ruswa ‘Giti’ akavuga ko yicuza ayo yabahaye cyane ko muri iyi ndirimbo yemeza ko iyo abimenya aba yarayahaye abo yise ‘Maskini’ ijambo naryo ritagikoreshwa mu Kinyarwanda cyane ko ridahesha icyubahiro abafite ubumuga. Ama G muri iyi ndirimbo yavuze ko atishimira ukuntu PGGSS iba ariko ntagaragaremo.

Am G

young graceYoung Grace na Ama G mu ishusho y'abanyeshuri bo muri Segonderi

Iyi ndirimbo nshya ya Young Grace na Ama G ishobora kubateranya bikomeye n’itangazamakuru cyane ko humvikanamo amagambo atunga agatoki itangazamakuru. Iyi ndirimbo yabo nshya ibaye indi ndirimbo Young Grace na Ama G The Black bahuriyemo ikaba igiye hanze ikurikira iya Ama G yise ‘Umurokore’ n’indi ya Young Grace yahuriyemo na musaza we bise ‘Mama yo’. Amashusho y’iyi ndirimbo nshya ya Young Grace na Ama G The Black arajya hanze mu minsi mike iri imbere.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA ‘UBWANA’ YA YOUNG GRACE NA AMA G THE BLACK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND