RFL
Kigali

Young Grace yashyize hanze indirimbo ebyiri, harimo iyo yakoranye na musaza we bihurije muri Label nshya batangije –ZUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/11/2017 6:48
3


Young Grace nyuma y'aho atangarije ko agiye kumurika Album ye nshya ’20 a 22 ans’, kuri ubu uyu Young Grace yamaze gushyira hanze indirimbo harimo iyo yakoranye na musaza we King Philosophe.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Young Grace yatangaje ko izi ari indirimbo ziri kuri Album ye ashyize hanze kugira ngo abantu babe bazumva. Indirimbo Young Grace yashyize hanze harimo; 'Whisky ya Papa' ndetse na 'Mama' yo iyi ari nayo ahuriyemo na King Philosphe ariwe musaza we.

King Philosophe nawe ni umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo kuri ubu ahuriye mu nzu itunganya muzika na mushiki we Young Grace, aho bamaze kwihuriza muri Label imwe yitwa Uber Entertainment iyi ikaba yiyongereye kuzisanzwe mu mujyi wa Kigali dore ko arinaho ikorera mu gace ka Nyamirambo.

philosopheKing Philosophe musaza wa Young Grace bakoranye Mama yo indirimbo yabo nshya

Young Grace yatangarije Inyarwanda.com ko amashushoy'indirimbo 'Whisky ya Papa'  yamaze kurangira ndetse mu masaha make cyane aba yamaze kugera hanze dore ko 99% by’imirimo yose yagombaga gukorwa yamaze kurangira.

Young Grace, avuga ko ateganya kumurika amurika Album ye mu gitaramo kizabera mu karere ka Rubavu tariki 2 Ukuboza 2017, igitaramo yamaze kwemeza ko kizitabirwa n’abandi bahanzi banyuranye barimo Bull Dogg na Ama G The Black kimwe n'abandi bakivugana.

UMVA HANO 'MAMA YO' YA YOUNG GRACE NA KING PHILOSOPHE

UMVA HANO WHISKY YA PAPA INDIRIMBO NSHYA YA YOUNG GRACE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pl6 years ago
    I like whisky ya papa! Ni nziza kabisa! May it become a hit!
  • dhina6 years ago
    oooh courage my gal urimo neza
  • Cyomuhendo 6 years ago
    Young grace mama mama mama Young grace watwemeje pe komerezaho pe Ndagukunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND