RFL
Kigali

Ykee Benda (Muna Kampala) mbere yo kuva mu Rwanda yabanje gukorana indirimbo na Urban Boyz

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/03/2017 16:14
2


Ykee Benda ari mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru turi kurangiza, uyu mugabo yaje mu Rwanda atumiwe mu gitaramo cya Nyamachoma Extravaganza cyabereye ku gasongero k’inyubako ya CHIC mu mujyi rwa gati, gusa mbere yuko asubira Kampala yakoranye indirimbo na Urban Boyz.



Aba bahanzi (Urban Boyz na Ykee Benda) bakoranye indirimbo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2017, muri studio ya Monstar Record aho Producer Nassim usanzwe akorera uyu mugande ari nawe wayikoze. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya izina ry’iyi ndirimbo ariko aba bahanzi binyuze kuri Safi Madiba bamubwira ko batararangiza indirimbo ngo babe batangaza izina ryayo ariko bemeza ko mu minsi ya vuba baba bayishyize hanze.

urban boyzUrban Boyz na Ykee Benda bari kumwe na Producer Nassim muri studio

Si amajwi gusa aba bahanzi bakoranye kuko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 5 Werurwe babyukiye mu ifatwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo nkuko amakuru ava imbere mu nshuti za Urban Boyz abihamya, nyuma y’ifatwa ry’amashusho aba bahanzi bose ngo baraza kwemeranya uko indirimbo yabo izaba yitwa ndetse banashyire hanze amashusho yayo.

YKEEYkee Benda kuri micro aririmba mu ndirimbo yakoranye na Urban Boyz

REBA HANO UBWO BAKORAGA IYI NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bolingi7 years ago
    Arko aba ntayindi strategy bakoresha itari iyi yo gufatirana umuntu!! Ibi bibyara gusuzugurwa nabasannyi bakagenda bavuga ko tutari professional which is true. Bahanzi bacu nimugire planing yibyo mukola ibya hubu hubu ntibikibaho mu muziki wubu.
  • paul7 years ago
    ariko ibi ntaho bizatugeza. ntabwo gusohora indirimbo ubutitsa aribyo bizamura umuhanzi ahubwo aravunika n'umusaruro ntugaragare. abahanzi bo murwanda( bamwe na bamwe) bazira guhubuka, aho bicaye hose bagapfa gufata umwanzuro ngo dukore indirimbo.kwiha igihe ngo banononsore igihangano cyabo haba mu majwi n'amashusho byaranze.nkuba urban boyz imaze iminsi ishyize hanze album, abayizi n'abazi ibiriho nimbarwa none bati dufatirane uyu mutype ukizamuka dokore indirimbo, ako kanya bati dufate n'amashusho...hahahhahaha n'akumiro.ndakurahiye iyi ndirimbo ntacyayivamo pe.mbona rwose abantu bakwiye kwiha igihe no gutekereza ibyo bagiye gukora.thanks





Inyarwanda BACKGROUND