Ykee Benda ari mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru turi kurangiza, uyu mugabo yaje mu Rwanda atumiwe mu gitaramo cya Nyamachoma Extravaganza cyabereye ku gasongero k’inyubako ya CHIC mu mujyi rwa gati, gusa mbere yuko asubira Kampala yakoranye indirimbo na Urban Boyz.
Aba bahanzi (Urban Boyz na Ykee Benda) bakoranye indirimbo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2017, muri studio ya Monstar Record aho Producer Nassim usanzwe akorera uyu mugande ari nawe wayikoze. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya izina ry’iyi ndirimbo ariko aba bahanzi binyuze kuri Safi Madiba bamubwira ko batararangiza indirimbo ngo babe batangaza izina ryayo ariko bemeza ko mu minsi ya vuba baba bayishyize hanze.
Urban Boyz na Ykee Benda bari kumwe na Producer Nassim muri studio
Si amajwi gusa aba bahanzi bakoranye kuko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 5 Werurwe babyukiye mu ifatwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo nkuko amakuru ava imbere mu nshuti za Urban Boyz abihamya, nyuma y’ifatwa ry’amashusho aba bahanzi bose ngo baraza kwemeranya uko indirimbo yabo izaba yitwa ndetse banashyire hanze amashusho yayo.
Ykee Benda kuri micro aririmba mu ndirimbo yakoranye na Urban Boyz
REBA HANO UBWO BAKORAGA IYI NDIRIMBO
TANGA IGITECYEREZO