RFL
Kigali

Yiyoberanije yinjira mu gicuku mu rugo rwa Riderman adobya ibintu, avuga ko ariwe The Ben, barumirwa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/07/2014 9:55
9


Mu gicuku cyo kuri uyu wa wa Kane ahagana saa munani na 45 z’ijoro, umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 yiyoberanije abeshya amazina umuzamu urinda urugo rw’umuraperi Riderman ruherereye Nyamirambo ahitwa Rwarutabura, maze yinjiramo azabya byinshi ariko bamukumira vuba na bwangu.



Ni mu gihe uyu muraperi yarimo afasha umuhanzikazi Queen cha na Safi ubwo bafatiraga iwe amashusho y’indirimbo Kizimya mwoto yayoborwaga na producer Mariva.

2

Uyu niwe winjiye mu rugo kwa Riderman saa munai z'ijoro

Uyu musore wasanga nk’uwasomye ku nzoga yaje kuhanyura, yumvise imiziki yaje kugana ku gipangu avuza inzogera, maze umuzamu aza kureba. Uyu musore yahise abeshya amazina uyu muzamu amubwira amazina y’umuntu yakekaga ko asanzwe aziranye bya hafi na Riderman dore ko bwari bumaze kwira cyane.

Umuzamu yagiye abwira Riderman amazina y’uwakomangaga maze Riderman hamwe n’abagenzi be bose barimo bafashanya muri icyo gikorwa bumva ntacyo bitwaye babwira umuzamu ko yamukingurira akaza.

s

Riderman byari byamurenze

Gusa baje gutungurwa no kubona isura badasanzwe bazi na gato ndetse babonye bwa mbere dore ko mubari bateraniye aho nta n’umwe wari umuzi. Byabaye ngombwa ko ifatwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo rihagarara maze bahita abata muri yombi uyu musore batangira kumubaza ikimugenza dore ko bikangaga ko yaba ari umugizi wa nabi.

Igitangaje ni uko uyu musore noneho yongeye agahita ahindura amazina yari yavuze bwa mbere, ahita abemeza uburyo ki ariwe Mugisha Benjamin a.k.a THE BEN. Akimara kuvuga ko ariwe The Ben, yabaye nk’ukoze mu mutwe umuraperi Riderman washimangiraga ko ari umuteka mutwe wagenzwaga no kugira nabi.

Uyu musore we, bimaze gusa nkaho bimukomeranye, mukwisobanura yagezaho avuga ko nk’umusore usanzwe ukunda kwibyinira no kuryoshya yanyuze ahantu yumva hari imiziki maze yumva ko atagomba kuharenga, cyane ko yari asanzwe aziko ari naho hatuye umuraperi Riderman asanzwe yemera, ngo ariyo mpamvu yagerageje gukora ibishoboka byose ngo ahagere yiryohereze azagenda abara inkuru.

Bahise bafatira ibintu bye byose yarafite bamusaba ko yahamagara iwabo akaba aribo bamukuraho aho dore ko yavugaga ko aba iwabo, nyuma y’igihe kingana nk’isaha nibwo mukuru w’uyu musore, basanzwe batuye mu wundi mudugudu wo hakurya yo kwa Riderman, yaje maze afasha murumuna we kwivana muri ibyo bibazo yari yishyizemo. Abandi nabo bakomeze ibyo bari barimo.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Egoko!
  • 9 years ago
    Data weeeeeeeeee mbega petit
  • DJ DAVID9 years ago
    abatekamutwe babaya benshi tugomba kwitonda
  • Ishimwe Gisele9 years ago
    sorry kbs Imana ikomeze kubitaho. Iyabikoze izi impamvu mukomere
  • carine gusenga8 years ago
    Ni danger pe
  • carine gusenga 8 years ago
    Pole sana
  • Rukundo Syvensson8 years ago
    yebabaweee rayidoz komera turikumwepe ntacyo uzaba men
  • pass7 years ago
    Uyikura mwicupa ikagukura mubagabo
  • kiza emmy7 years ago
    nawe arashaka kuba umusitarii





Inyarwanda BACKGROUND