I am the Future ni urushanwa rigamije kuzamura impano zo kuririmba ndetse kuri uyu wa 6 tariki 08/12/2018 habaye amarushanwa yahuriwemo n’abaririmbyi bagera kuri 25. Iri rushanwa rizahemba umuntu uzaryegukana miliyoni 15 z’amanyarwanda ndetse uzakurikiraho azahembwa miliyoni 7. Tugiye kugaruka mu dushya twaranze aya marushanwa.
Iki gitaramo cyo guhitamo 18 muri 25 bagomba gukomeza mu irushanwa I Am The Future cyabereye mu mujyi wa Kigali muri Hotel des Milles Collines, cyitabiriwe na benshi mu byamamare mu muziki wo mu Rwanda ndetse abandi bitabiriye iki gitaramo bari benshi ku buryo aho cyari cyateganijwe kubera habaye hato cyane ugereranyije n’abantu bari bacyitabiriye.
Uretse kuba abantu bari benshi, hari n’abahisemo gutaha kuko bari bangiwe kwinjira ku mpamvu z’uko nta hantu bari kubona bajya mu nzu yabereyemo igitaramo. Inyota yo kureba iri rushanwa rero ntiyari iy’ubusa, dore ko cyarimo udushya twinshi dutandukanye twatumye abari aho bataha baganira ku bintu bitandukanye byabaye.
Yayeli Niyitegeka, umuramyi wo muri Kingdom of God Ministries ari muri iri rushanwa
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazi Yayeli Niyitegeka nk’umwe mu bahanga baririmba muri Kingdom of God Ministries. Uyu mukobwa yaje ku rubyiniro ubona nta gihunga afite, ndetse n’uburyo yitwaraga wabonaga ko ibyo kuririmba imbere y’abantu atari bishya kuri we.
Yayeli wo muri Kingdom of God Ministries yatunguye benshi mu ijwi ryiza ry'umwihariko
Yaririmbye indirimbo n’ubundi yo kuramya Imana ndetse yishimirwa na benshi agaragaza ubuhanga mu ijwi rye. Abakemurampaka nabo bishimiye cyane uburyo Yayeli yitwaye mu miririmbire ye, bamuha amahirwe yo gukomeza mu irushanwa.
Ngo irushanwa rigamije kuririmba, hip hop yabuze aho ibarizwa
Ubwo hatangiraga gahunda yo kugenda batangaza abakomeza n’abagomba kuva mu irushanwa, Producer Nicholas wari mu bakemurampaka yasobanuye ko ubwo irushanwa ryatangiraga bajya mu turere dutandukanye gushakisha impano hari aho bageraga bakabura umuntu ushoboye kandi bakeneye kuhavana abantu 2. Ibi ngo nibyo byatumye bamwe mu baraperi barabonye amahirwe yo kwinjira mu irushanwa, gusa mu irushanwa ryo kuri uyu wa 08/12/2018 basezerewe bose babwirwa ko wenda hari igihe hategurwa amarushanwa yabo.
Abaraperi bose bitabiriye iri rushanwa basezerewe
Ibi Nicholas yavuze byaje bisanga amagambo y’umukemurampaka Ian Mbugua wavuze ko bimugora cyane guca urubanza ku baraperi. Yagize ati “Birangora cyane guca urubanza iyo umuraperi ahatanye n’umuririmbyi kuko buri gihe nisanga umuririmbyi yaje imbere y’umuraperi. Uwo ni njye.” Nyuma y’ibi abaraperi bagera kuri 5 bari bitabiriye iri rushanwa bahise basezererwa.
Uwingabire Rebecca yikaraze ubusa bujya hanze imbaga irumirwa
Nta wamenya niba ibi Rebecca yabikoze ku bushake ngo arangaze abantu cyangwa se ari impanuka yagize, gusa yatungutse ku rubyiniro abyina ndetse anaririmba. Yari yambaye umwenda usanzwe, ikanzu imeze nk’ishati ifite umushumi mu nda. Iyi kanzu ntiyari ngufi cyane agitunguka, gusa uko yakomezaga kubyina yagendaga izamuka gahoro gahoro. Kuko atari ikanzu yegereye umubiri cyane, ibi byatumye Rebecca yikaraga aceza umuziki nuko aba yambaye ubusa abantu barumirwa.
Rebecca yatumye abantu bifata ku munwa
Ikanzu yari isatuye cyane mu mpande, yizengurukije yambara ubusa imbere y'abantu
Abakemurampaka bamushimiye uburyo yagerageje kubyina no gushyushya igitaramo gusa Ian we yavuze ko uyu mukobwa yitaye cyane ku kubyina akibagirwa ko bigomba kujyana no kuririmba neza. Rebecca yagize amahirwe yo gukomeza muri 18 basigaye muri iri rushanwa nyuma y’uko abandi 7 basezerewe.
Umwana w'umukobwa yaturitse ararira ubwo yasezererwaga mu irushanwa
Umwana muto w’umukobwa Irakarama Laura Goodness ntiyabashije kwakira igisubizo yahawe abwirwa ko atabashije guhabwa amahirwe yo gukomeza mu irushanwa. Uyu mwana ukiri muto cyane w’umukobwa yaririmbye imwe mu ndirimbo zikomeye ku isi, iyo ni ‘I Will Always Love You’ ya Whitney Houston. Akimara kubwirwa ko atazakomeza yahise aturika ararira cyane mugenzi we bari begeranye agerageza kumuhoza ariko biranga Friday James ahita aza kumufata aramuherekeza.
Laura yabwiwe ko indirimbo yahisemo imuruta cyane
Yarize cyane akimara kubwirwa ko nta mahirwe yo gukomeza ahawe
Amafoto: UDAHOGORA Vanessa Peace/INYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO