RFL
Kigali

Yatorotse iwabo i Nyamagabe, afatirwa i Kigali kwa Knowless yateje umutekano muke avuga ko ari mukuru we aje ngo babane

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/03/2015 15:35
30


Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 na 18 aherutse gutoroka iwabo aho basanzwe batuye i Nyamagabe aburirwa irengero icyumweru cyose. Uyu mukobwa wasize ababyeyi mu kangaratete, yaje gufatirwa ku Gisozi mu mujyi wa Kigali ubwo yatezaga ibibazo mu rugo rw’umuhanzikazi Knowless avuga ko ari murumuna we ko ndetse aje ngo babane.



Nk'uko tubikesha ikiganiro Sunday night, ibi byabaye mu cyumweru gishize ubwo uyu mukobwa witwa Manirakiza Claudine yakomangaga ku rugo rwa Knowless(utari uhari muri uwo mwanya), maze abeshya abakozi ko bavukana, gusa banga kubyemera kuko babonaga batamuzi, gusa uyu mwana w’umukobwa yanze kuhava ararira arasizora avuga ko ababyeyi babo bavukana ndetse agomba gutegereza mukuru we Knowless kugeza atashye akaba ariwe bivuganira.

Ubwo Knowless yatahaga ninjoro ngo yasanze uyu mwana mu rugo, amusaba ko yajya iwabo maze uyu mwana yanga kuva ku izima akomeza gushimangira ko bavukana ndetse atagomba kuhava, kugeza ubwo uyu muhanzikazi abonye ko bikomeye yigira inama yo kwitabaza abayobozi b’umudugudu.

Knowless

Mu kiganiro Knowless yagiranye n’inyarwanda.com, yagize ati “ Yaraje abeshya abakozi ko tuvukana, hanyuma baramubwira ngo ntabwo tukuzi, umwana nyine arakwama aravuga ati njyewe mama wanjye na mama we bava inda imwe,baramubuza aranga arahaguma kugeza mu ijoro, ubwo ng’ubwo nyine nje nitabaza abayobozi b’umudugudu kuko urumva ntabwo nari muzi nibyo yavugaga sibyo!”

Knowless avuga ko nyuma y’uko abayobozi b’umudugudu baje bakamukanga cyane yaje kuvuga ko iwabo ari i Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, maze bahamagaye iwabo basanga bari barabuze irengero rye ndetse iwabo bashimangira ko uretse kuba babona Knowless kuri televiziyo nta kindi bapfana. “ Bahamagaye iwabo, iwabo bavuga ko bari baramubuze, maze banabaza niba koko hari icyo dupfana baravuga bati usibye kumubona kuri televiziyo gusa nta nubwo twibaza ukuntu yamubonye, nyine ubwo baramutwara iwabo gusa yari yateje intambara yari amaze icyumweru cyose baramubuze urumva ko njyewe yangezeho bitinze.”

Knowless

Tumubajije niba yaba atarabitewe n’urukundo rukomeye amukunda akaba yaraje mu rwego rw’umufana. Knowless mu magambo ye yagize ati “Ashwi! Iyo aza kuza nk’umufana byari kuba bigaragara, urumva ko niwabo bari bamubuze, yari umwana udafite uduco twiza,ni kwa kundi nyine abana bumva eh turagenda ku mustar ibiki n’ibiki, rimwe na rimwe bakumva ngo nkunda abana akumva azananira iwabo aze mwakire ugasanga hajemo ibibazo.”

Knowless si ubwa mbere abantu atazi bamusanga iwabo bavuga ko bafitanye isano rya hafi dore ko uretse n’abana ngo n’abantu bakuru bajya baza iwe bakanga kuhava. Ati “ Ntabwo ari ubwa mbere, nta n’ubwo ari abana gusa, mbona n’abantu bakuru, bamwe ngo ni bamasenge, abandi ngo ni bande, nahagera twabonana bakabwira ngo twashakaga ko twibanira.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hu9 years ago
    hit.com
  • mimi9 years ago
    uduco twiza!lol
  • didi9 years ago
    jya ubaha inoti baguhoze mu itangazamakuru
  • Sadiki9 years ago
    We lv uuuuuuuu!!!!! Uduha urugero rwiiiiizaaaa!!!!! Uri mwizaaaa haba kumutima no kumubiri shenge..!!! Gusa uwo ukunda arahiriwe, naho utwoduteka mutwe two twihorere gusa uge utwitondera kuko ntawamenya ibyabantu da! Ashobora kuza ari gatumwa rwose.
  • ben9 years ago
    yego sha!! shaka uburyo uhora mwitangzamakuru, naho ureke kutubeshya.
  • Mugisha9 years ago
    Uziko nanjye ali Sister wanjye, nanjye anyitege soon, ndimukira iwe
  • 9 years ago
    ejo nange nzaza
  • karimunda9 years ago
    ejo nanjye turi kumwe
  • fora9 years ago
    imitwe gusa.
  • Munezero9 years ago
    ben didi hu muri abarwayi bo mumutwe gusa ntakindi! Ubu murareba mukabona Butera akiri kuri level yo kwi promotinga??? Hohohohohohohoho !!!! Yewe narumiwe koko? Amashyari yanyu muzayagezahe koko? Kwazabica akabagira ibimuga neza neza??? Ahaaa !!!! Rata nuko uwomwana yabikoze munzira mbi, arikubundi ntawutakwifuza kwibanira nawe pe! Nge ndagukunda birenze, ndetse niba hari undimuntu ugukunda nkanjye waba uhiriwe rwose. Urumukobwa umuntu wese yakwifuza kugira shenge. Nkunda Ibitekerezo byawe, kandi GumaGuma niyawe twese turakwiteguye......
  • nada9 years ago
    cyakoze uyu navemo neza mka jyojyo.ubwo se ibyo ni ibintu yatangariza urwanda rwose!uziko ntangaye.wamugani kubaka ixina si umukino nuko mbona wowe uri kubikora nabi
  • karuranga9 years ago
    knwoles kurya gatanu igikondo uracyahibuka????
  • uhu9 years ago
    nahame hamwe abana bazi live bamukosore naho areke guhimba imitwe
  • kiki9 years ago
    wabona ari mwene wabo wa clement murya muziko mutazishyura
  • bido9 years ago
    hahahaaaaaaa ngo yabonaga arumwana udafite uduco twiza hahahaaaaa wowese ki nyabu amateka yawe ubana na safi ninde utayazi ceceka aho puuuuuuuu
  • momo9 years ago
    asyiiiiiiiiii
  • cyiza9 years ago
    guhimba.com
  • kabuye9 years ago
    urirata ngo kadafite uduco twiza wowe uri miseke igoroye
  • cynthia9 years ago
    nki bitumariyiki
  • mazimpaka9 years ago
    knowless uzumve ijwi ryumwana witwa WEYA nudakataza mugutanga giti karakuyenganye





Inyarwanda BACKGROUND