RFL
Kigali

"Wimbwiriza icyo nkora nawe nkubwiye icyo ukora ntiwagishobora..."Ama G mu ndirimbo nshya 'Nturi njye'-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/11/2018 14:46
2


Ama G The Black wanditse izina mu mitima ya benshi mu bakunda injyana ya Rap kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nturi njye' yumvikanamo amagambo menshi agira inama abantu kureka gushaka guhatira abandi ibyo bakora rimwe na rimwe batanabishaka.



Ama G The Black yatangarije Inyarwanda.com ko hari byinshi yarebyeho mbere y'uko atangira kwandika iyi ndirimbo ye nshya. Yagize ati "Ntakubeshye umusa narebye ibintu byinshi njya kwandika iyi ndirimbo gusa akenshi bimwe mu byatumye niyemeza kuyandika ni uko nari maze kwitegereza hanze aha ngasanga abantu muri iki gihe bashaka ko ukora ibyo bashaka kurusha wowe ibyo ushaka cyane ko ari nawe uzi icyo bizakumarira. Yewe kenshi ugasanga hari n'ababiguhatira. Mbega nyuma yo kwitegereza ibi byose ni bwo nanditse iyi ndirimbo namaze gushyira hanze."

Ama G The Black

AMA G THE BLACK

Iyi ndirimbo nshya ya Ama G The Black yakozwe na Evydecks umusore utunganya indirimbo muri Touch Record. Iyi ndirimbo Ama G yayikoranye na Neema Rehma umwe mu bahanga barangije kwiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Ku kijyanye n'amashusho y'iyi ndirimbo Ama G The Black yabwiye Inyarwanda.com ko vuba cyane aba yayashyize hanze cyane ko agiye guhita atangira imirimo yo kuyafata.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NTURI NJYE' YA AMA G THE BLACK NA NEEMA REHMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • william5 years ago
    nice song kbsa amag numuhanga
  • Aaaa5 years ago
    Gendarmerie amaG ndakwemera mba belgium aliko indirimbo zawe nizukuri ijana kurindi umuntu ni mubaya ntatubwiruze ibyo dukora kuko tumubwiye ibyo akora natwe ntiyabishobora goooo ama G uruwambere ukanikurikita





Inyarwanda BACKGROUND