RFL
Kigali

Wema Sepetu yongeye gushimangira ko aremwe mu buryo butangaje

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/05/2018 21:40
0


Icyamamare mu Sinema ya Tanzaniya akaba na Nyampinga wa Tanzania mu mwaka wa 2006 yatangaje ko ari ikivejuru, kuko aremwe mu buryo butangaje. Ni nyuma y’aho mu kwezi gushize kandi Wema Sepetu yatangaje ko abona Imana yamuremye yamwitondeye.



Wema sepetu, umukobwa w’imyaka 30, Nyampinga wa Tanzaniya w’umwaka wa 2006, ni icyamamare mu gukina filime muri iki gihugu. Yamenyekanye cyane kandi ubwo yari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma yo gushyiraho ifoto igaragaraho igice cye hejuru, yambaye yikwije, Wema Sepetu yagize ati “Heaven sent”. Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Uwoherejwe n’ijuru”. Kuri we Sepetu asobanura ko kuba ari mwiza birenze iby’abantu bo kuri iyi si ahubwo we ari ikivejuru.

Ibi bamwe mu bafana be babifashe nko kwikuza no kutimenya batangira kumubwira nabi bamucyurira ko ubwo bwiza bwe ntacyo bumumariye mu gihe adashobora kubyara. Icyakora ku rundi ruhande hari abafana bishimiye ubwiza bwe yaberetse bahamya ko ari mwiza pe.

Image result for wema with diamond

Wema na Diamond bakiri mu rukundo

Wema Sepetu aherutse kandi gutukwa n’abafana nk’uku mu kwezi gushize kwa Mata ubwo yatangazaga ko Imana ijya kumurema yamwitondeye cyane, igafata igihe cyayo gihagije kubera ubwiza yibonaho. Wema Sepetu kandi yigeze gukundana n’umukinnyi bakinanaga filime Steven Kanumba witabye Imana, aza no kumutera inda ariko itaravutse kuko Sepetu yaje kuyikuramo.

"Kanumba angekuwepo angemuoa Wema" Steven Kanumba's mother reveals why she vouched for Wema Sepetu

Wema na Steven (akiriho) bari mu rukundo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND