RFL
Kigali

Wema Sepetu yitabye urukiko aryozwa amashusho asomana n’umukunzi we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2018 17:41
1


Umukinnyi wa filime,Wema Sepetu, uyu munsi ku wa 01 Ugushyingo, 2018 yarekuwe n’urukiko rwa Kisutu rukorera mu mujyi wa Dar Es Salaam. Ni nyuma yo kumva ibisobanura ku mafoto yasakaje ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza asomana n’umukunzi we mushya ufite inkomoko mu Burundi.



Uyu mukobwa wabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, yageze mu rukiko ahagana ku isaha ya saa yine z’igitondo. Yari aherekejwe n’abashinzwe umutekano. Yari yambaye ikanzu ndende, amatarata ndetse n’akitero yazengurukije mu ijisho kugeza mu mutwe.

Umucamanza Mahira Kasonde yasomeye Wema ibyo ashinjwa. Global Publishers yanditse ko Wema Sepetu yari atuje cyane. Yarekuwe n’urukiko, atangiwe agera kuri miliyoni 10 z’amashilingi n’uwitwa Salimu Limu.

Wema Sepetu yitabye urukiko/Ifoto:Global Publishers

Imbere y’umunyamategeko we, Reuben Simwanza, Wema yasabwe n’urukiko kutongera gushyira/gusakaza amafoto n’amashusho yerekana ibintu by’urukozasoni

Wema Sepetu mu rukiko yemeye ko yakoze amakosa. Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko urubanza rwimurirwa kuya 20 Ugushyingo, 2018. 

Inama Ngenzuzi ya filime ndetse n’urwego rushinzwe itumanaho muri Tanzania, basabye abantu bose kurekera gukomeza gusakaza amashusho y’urukozasoni.

Wema aryozwa amashusho yashyize hanze asomana n’umukunzi we. Yokejwe igitutu na benshi, asaba imbabazi ariko Leta ya Tanzania ivuga ko yabikoze yiyerurutsa. Uyu mukobwa kandi yanahamagaje itangazamakuru, asaba imbabazi.

Inama ngenzuzi ya filime iherutse gutangaza ko uyu mukobwa yahagaritswe mu bikorwa byose bifitanye isano na filime.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tens 5 years ago
    Dore se Ukuntu agiye yambaye yikwije yeee! Abasiramu muransetsa gusa. Hhh





Inyarwanda BACKGROUND