RFL
Kigali

Wema Sepetu yahisemo gufunguka atangaza ukuri ku mpamvu ituma adashobora kubyara ashima ko itanabaye kanseri

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/08/2018 17:19
1


Umukinnyi wa filimi wo mu gihugu cya Tanzaniya wigeze no kuba umukunzi wa Diamond, Wema Sepetu yatangaje ikibazo gikomeye afite gituma atabyara. Nyuma yo kumva ibihuha byagiye bisakara yahisemo kwitangariza ukuri kwambaye ubusa.



Wema Sepetu yagerageje inshuro nyishi kubyara ariko bikanga kuko uko yatwitaga bitashobokaga ko yabyara. Ubwo yiteguraga kubyara impanga ze na Idris Sultan, mu mwaka wa 2016, inda yavuyemo arababara cyane nk’uko undi mubyeyi wese yababazwa no gutwita zivamo ndetse bikanamutera kuvuga ko azajya kwikuzamo inda ibyara naramuka agize imyaka 32 atarabyara.

Wema Sepetu yigeze gupfusha impanga yari atwite

Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru mu kwezi kwa Gicurasi ko Wema Sepetu yagiye kwivuza mu buhinde, ibintu byahuriranye n’urubanza rwe atitabiriye rukagibwamo na nyina umubyara. Byaravuzwe ko yabazwe mu gihe yari ari mu Buhinde, ndetse nawe ubwo yari mu kiganiro na Risasi Mchanganyiko yiyemeza gutangaza ukuri.

Yahisemo gufunguka kugira ngo abantu bamenye ukuri kose bareke kujya bakwirakwiza ibinyoma. Mu magambo ye bwite Wema Sepetu yagize ati “Reka mfunguke uyu munsi kugira ngo abantu bamenye ibi; Ndwaye indwara ituma igi ryanjye ridashobora gutuza umwana muri njye…Ndashima cyane abaganga bo mu Buhinde bambwiye ko iyo ntinda kwivuza iyi ndwara yari kuvamo Kanseri kandi byari kugorana kuyivuza.”

Wema Sepetu yahishuye igituma atabyara anashima ko atarwaye Kanseri

Umuganga wo muri Tanzaniya, Godfrey Chale nawe ahamyako Wema Sepetu arwaye indwara yitwa Polycystic Ovarian Disease (PCOD) ikaba iteza akavuyo mu misemburo bikabuza inda ibyara kuba yarera igi ry’umwana kuko ishobora gutera utubyimba duto duto ku nkondo y’umura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tunga 5 years ago
    maaa! pole sana Wema inauma sana, lakini Mungu mukubua anajuwa lote





Inyarwanda BACKGROUND