RFL
Kigali

Wema Sepetu wasomanye n’umukunzi we yahagaritswe mu bikorwa bya filime kugeza igihe kitazwi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/10/2018 12:07
0


Tanzania-Umukinnyi wa filime Wema Sepetu yahuye n’ibihano bikakaye yafatiwe n’inama ngenzuzi y’abakina filime ndetse na Minisiteri ishinzwe itumanaho atyozwa amashusho yasakaje ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza asomana n’umukunzi we mushya ufite inkomoko mu Burundi.



Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania 2006 mu minsi ishize yatunguye benshi ashyira kuri konti ya instagram amushusho amugaragaza ari mu gitanda n’umukunzi we basomana byimbitse. Ni amashusho yasangije abagera kuri miliyoni enye bamukurikirana kuri Instagram.

Icyo gihe yanditse asobanura ko ari 'umugabo we w’ahazaza'. Ibi byatumye, umukunzi we w’ahahise, Diamond Platnumz washakanye na Zari Hassan, amwandikira kuri Instagram amubaza niba ‘ataranyuzwe’. Yavuze ko nawe yaba umugabo mwiza ukwiye.

Image result for Wema Sepetu kissing her hubby

Wema yanditse ahamya ko uyu ari we mugabo we w'ahazaza

Amashusho Wema yashyize hanze ntiyakiriwe neza n’Inama Ngenzuzi ya filime muri Tanzania. Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, banditse bavuga ko uyu mukobwa ahagaritswe mu bikorwa byose bya filime kugeza mu gihe kitazwi.

Bati “Inama Ngenzuzi ya filime nk’uko ibyemererwa n’amategako, yafashe umwanzuro wo guhana Wema Sepetu: Ahagarikiwe kugaragara mu bikorwa ibyo ari byo byose bya filime kugeza mu gihe kitazwi. Kugeza igihe inama ngenzuzi ya filime izanyurwa n’uko yahinduye/yakosoye imyitwarire ye. Inama ngenzuzi ya filime izakomeza kugenzura imyitwarire ye.”

Mu cyumweru gishize, Wema yahamagaje itangazamakuru asaba imbabazi abanya-Tanzania ku bwo kubasebya, avuga ko yiteguye kwirengera ingaruka zose zizakomoka ku byo yakoze. Tanzania yahagarukiye guhana ibikorwa byose byekereranye n’ubusambanyi. Muri uyu mwaka, Diamond yafunzwe aryozwa gushyira hanze amashusho ari mu gitanda n’abagore babiri akayasakaza kuri instagram.

Image result for Wema Sepetu kissing her hubby

Diamond nawe yavuze ko ari umugabo ukwiye Wema Sepetu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND