RFL
Kigali

Iyi Weekend biraba ari ibicika, menya ahantu heza ho gusohokera mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/02/2017 14:59
0


Mu Rwanda iyo weekend igeze usanga imitima yabaye myinshi, abantu banyuranye babaza ahantu bari busohokere bakaryoshya weekend yabo ikabagendekera neza, Inyarwanda.com nyuma yo kubisabwa n’abayikurikira twabahitiyemo kujya tubarangira hamwe na hamwe mwasohokera muri weekend mukarangiza icyumweru neza.



K Club –i Kigali

Aka ni akabyiniro gaherereye mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017 muri aka kabyiniro harataramira abahanzi nka Charly na Nina baherekejwe na Dj Ira umukobwa uri kuzamuka neza mu mwuga wo kuvangavanga imiziki. Kwinjira muri iki gitaramo biraba ari 5000frw.

charly na nina

144 Club –Huye

Aka kabyiniro gaherereye mu mujyi wa Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017 hateganyijwe igitaramo gihuza abanyarwenya batatu bakomeye hano mu Rwanda aribo Garasiyani (Seburikoko),Nkusi Arthur ndetse na  Ben Nganji. Kwinjira muri 144 habera iki gitaramo biraba ari amafaranga y’amanyarwanda 1500 gusa.

comedy

Miss Rwanda 2017 –Kigali

Ibirori byo gutora Nyampinga uhiga abandi uburanga mu Rwanda mu mwaka wa 2017 biteganyijwe mu mperza z’iki cyumweru, ibi birori bizabera ahahoze hitwa Camp Kigali aho umuntu uzashaka kwinjiramo bizaba ari amafaranga ibihumbi 10000frw na 200000frw ku bazafata ameza y’abantu umunani. Ibi birori biteganyijwe tariki 25 Gashyantare 2017.

miss rwanda

People’s Club –Kigali

Muri aka kabyiniro mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe kubera igitaramo kitabirwa n’umuhanzi Christopher, igitaramo cya mbere akoze nyuma yo kumurika Album ye ‘Ijuru rito’ iki gitaramo kibera muri aka kabyiniro gaherereye mu mujyi wa Kigali kwinjira ni amafaranga ibihumbi 5000frw kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017.

Christopher

-TIZAMA BAR & RESTAURENT - Nyamirambo

Imiziki iryoshye, uburyo abakiriya bitabwaho ni kimwe mu bishobora gutuma benshi bazasohokera Tizama Bar& Restaurent, aha hakaba ari i Nyamirambo haruguru gato ya Club Rafiki ku muhanda, ahantu rukumbi wasanga umuziki, umupira ndetse na Restaurent ikora amasaha 24/24 muri Nyamirambo.

tizamaAha ni Tizama uharebera ku muhanda

-Quelque part - Mu mujyi

Quelque Part, akabari gaherereye mu mujyi rwa gati mu nyubako yo kwa Rubangura, aha hazwiho kugira umuziki ugeza mu masaha ya mu gitondo, kuba ari mu mujyi hagati aho byorohera buri wese kugera, mu mpera z’iki cyumweru byo ni akarusho kuko kuri uyu wa Gatanu ho hataramira umuhanzi Social Mula.

Quelque Part

Quelque Part resto bar iherereye mu mujyi rwa gati mu nyubako yo kwa Rubangura mu muryango 118

-Fantastic - Mu mujyi

Fantastic Restaurent usibye kuba ari hamwe mu ho ushobora gusanga amafunguro meza amasaha 24 kuri 24, ni n'ahantu hahora hashyushye kuko haba hari abacuranzi banyuranye bakugezaho umuziki w’igisope, ku bakunzi b’umupira aha ni hamwe mu ho wasanga berekana imipira yose yo mu mashampiyona anyuranye y’i Burayi. Iyi Bar Restaurent iherereye mu mujyi wa Kigali ukirenga gato kwa Rubangura.

fantasticFantastic ni ahantu heza ho kwicira icyaka

-Bamboo Rooftop Restaurant – Mu mujyi

Iyi ni Restaurent iherereye mu mujyi hagati ku nyubako ya T2000 hejuru ku gisenge mu igorofa rya gatanu. Aha ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu hasanzwe hacuranga abahanzi bacuranga mu buryo bwa Live, kwinjira aha hantu biba ari ubuntu guhera saa moya kugeza saa yine (7PM -10PM.)

live







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND