RFL
Kigali

Weasel yateye utwatsi ibyo kuba afite abana 20 yabyaye ku bagore batandukanye

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:11/02/2016 9:55
2


Nyuma y’imyaka myinshi bivugwa ko umuhanzi Weasel Mayanja, murumuna wa Jose Chameleone akaba n’umwe mu bagize itsinda rya Goodlyfe yaba afite abana barenga 20 yabyaye ku bagore batandukanye, uyu mugabo yabihakanye anavuga abana yemera ko yabyaye.



Weasel uririmbana na Radio mu itsinda rikomeye muri Uganda no mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, ntiyigeze akunda kugira byinshi avuga ku makuru yakunze kumuvugwaho ajyanye no kubyarana n’abagore benshi, gusa mu kiganiro yagiranye na Bigeye, yabiteye utwatsi avuga ko ibi ari ukumuharabika, aba bana bose atigeze ababyara nk’uko byagiye bivugwa mu bitangazamakuru.

weasel

Mfite abana batatu gusa kandi ndabazi. Simfite abana 20 nk’uko abantu bagiye bakunda kubitangaza. Weasel

Weasel yagiye akundana n'abakobwa benshi ariko avuga ko bose atabyaranaga nabo

Weasel yagiye akundana n'abakobwa benshi ariko avuga ko bose atabyaranaga nabo

N’ubwo ariko Weseal ahakana iby’uko yagiye abyarana n’abakobwa benshi, amakuru azwi ni uko yakundanye n’abakobwa benshi cyane ndetse nawe arabyemera, ariko akavuga ko azi neza ko atari ko bose yagendaga abyarana nabo. Kugeza ubu, Weasel yamaze kwemeranywa kuzasezerana na Samira babana nk’umugore n’umugabo, bakaba banafitanye umwana umwe.

Aha umukunzi we Samira banabana nk'umugore n'umugabo, yari amutwitiye umwana

Aha umukunzi we Samira banabana nk'umugore n'umugabo, yari amutwitiye umwana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • noellah8 years ago
    wapi weazel nta utamuzi na 20 ni bake
  • 8 years ago
    arabeshya ahubwo agire vuba acyure abana be nubwo byaba rwihishwa





Inyarwanda BACKGROUND