RFL
Kigali

Weasel yafashwe n’ikiniga asobanura ibura rye mu muziki Radio akimara gupfa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/08/2018 11:30
0


Umuhanzi Douglas Mayanja [Weasel Manizo], wo muri Uganda uri kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda yafashwe n’ikiniga ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ibyavuzwe y’uko yahise abura mu muziki akimara gutakaza Moses Ssekibogo [Mowzey Radio] batangiranye itsinda rya Good Lyfe ryanyuze benshi mu bihango byabo.



Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa kane tariki ya 02 Kanama 2018, Weasel yabajijwe ku byagiye bivugwa mu itangazamakuru ryo muri Uganda n’ahandi y’uko yahise acika intege mu gukora muziki nyuma y’urupfu rwa Radio wafatwaga nk’inkingi ya mwamba baruhanye igihe kirekire.

Mu gusubiza, Weasel wabonaga yafashwe n’ikiniga yavuze ko abantu benshi bavuga inyenyeri batazi neza ishusho yazo. Yagize ati "Uvuga ku nyenyeri ziri mu kirere nta n’ubwo uba uzi neza niba ari zo koko. Ntiwamenya niba ari mpande eshatu, enye cyangwa se umuzenguruko. Nyine urabivuga ariko n’ibyo uba witekerereje.”

WEASEL

Weasel yanyuzagamo agatwenge mu kandi kanya akijima mu maso

Yakomeje avuga ko ubwo Radio yapfaga yagombaga gufata umwanya wo kuruhuka no kumwunamira, ngo ntiyari kubyuka mu gitondo ajya mu inzu itungamuzika akore indirimbo kandi yabuze umuvandimwe. Ati “Cyari igihe cyo kunamira umuvandimwe….Nari nkeneye igihe cyo kwiyakira no kwitekerezaho, gushyira ubwenge ku gihe nkibagirwa ibyahise.”

Yashimangiye ko icyo gihe cyose atigeze atakaza ikuzo rya Good Lyfe, ahubwo ngo yarariharaniye kandi ngo yahoze mu bicu mu bahanzi bakoze umuziki mu buryo bukomeye. Ati “Nahoze mu bicu. Nakoze byinshi birenze. Nagiye muri BET Awards, nagiye muri MTV. Ndatekereza utagakwiriye kuba wambajije iki kibazo, ahubwo wagakwiye kuba wubaha imirimo twakoze.”

Yungamo ati “Ni njye muhanzi wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba wagiye muri BET Awards [Yabivugaga amanitse akaboko]. Ni njye wa mbere rwose. Ubu ndatuje kandi nkeneye igihe cyo kuruhuka peee.”

Uyu muhanzi kandi yavuze ko nta muntu azi watakaza umubyeyi ngo mu gitondo abyuke ajye mu kazi. Ati “Ntabwo ushobora kubura umubyeyi hanyuma ngo mu gitondo ubyuke ugenda. Ntabwo ushobora kujya ku ishuri….Nkeneye kuruhuka nkore ibyanye.”

Bigeze aha, Weasel byamurenze yongorerana n’umujyanama we aba ariwe ujya mu mwanya wo gusubiza ibibazo itangazamakuru. Umujyanama we yavuze ko Weasel afite indirimbo nyinshi zirimo n’izo yakoranye na nyakwigendera Radio zigomba gusohoka mu minsi iri imbere.

Weasel ari mu Rwanda we na Pallaso, Melodie, Big Farious ndetse na Dr Jose Chameleone aho bitabiriye igitaramo Dj Pius agiye kumurikiramo Album yahaye izina rya ‘Iwacu’. Ni mu gitaramo gitegerejwe ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki ya 03 Kanama 2018. Radio yitabye Imana afite imyaka 33 y’amavuko. Yashenguye imitima ya benshi, yamenyekanye cyane mu itsinda rya Goodlyfe yari ahuriyemo na mugenzi we Weasel.

REBA HANO WEASEL ASOBANURA IRENGERO RYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND