RFL
Kigali

Weasel (Goodlyfe) yerekanye umukunzi we mushya

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:7/08/2017 13:16
0


Umuhanzi Douglas Mayanja uzwi ku izina rya Weasel Manizo wo mu itsinda rya Goodlyfe yashyize hanze ifoto y’umukunzi we mushya.Ibi bibaye nyuma y’imyaka myinshi uyu muhanzi abyara abana ku bagore batandukanye nyamara ibyo kubana n’umugore uzwi bisa nk'aho byamunaniye.



Abinyujije ku rubuga  rwa Instagram,Weasel yashyize hanze ifoto y’umukobwa bivugwa ko ari we mukunzi we mushya. Ni nyuma y’amezi atandatu uyu mugabo yari amaze atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we,Samira.Nk’uko bigaragara ku butumwa buherekeje iyi foto,Weasel avuga ko akunda uyu mukobwa by’umwihariko agira ati: ”Mukobwa ngukunda by’umwihariko”.

weasel

Si ubwa mbere Weasel yerekana umukobwa akunda abinyukije kuri Instagram,ibi ni ibintu yari aharaye cyane mu minsi ishize ubwo yakundanaga na Samira.Uyu mugabo yakundaga gushyira amafoto ye kuri instagram kenshi agaragaza uburyo akunda abakobwa b’inzobe bananutse.

samira

Weasel ari kumwe n'uwo bahoze bakundana,Samira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND