RFL
Kigali

WARI UZI KO: Demi Lovato ni umufana wa Kelly Clarkson ku buryo azi indirimbo ze zose mu mutwe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/06/2018 13:07
1


Demi Lovato ni umuhanzi ukunzwe na benshi mu rubyiruko, yatangiye kumenyekana mu mafilime ya Disney ahita akomerezaho gukora umuziki. Yakuze arebera cyane kuri Kelly Clarkson ku buryo yavuze ko azi ijambo ku rindi guhera kuri alubumu ya mbere ya Kelly Clarkson.



Mu gihe abandi bahanzi batandukanye badakunze kugaragaza ko bafana bagenzi babo bikomeye, Demi Lovato we yemeza ko na nyuma yo kumenyekana, yakomeje gufana Kelly Clarkson ndetse ngo uretse no mu by’umuziki, amureberaho byinshi mu buzima busanzwe. Demi Lovato kandi ngo akiri umwana yajyaga yiyita Kelly muto (Little Kelly).

Image result for demi lovato young

Demi Lovato yakuze aririmba indirimbo za Kelly Clarkson

Muri uku gukura agerageza gushaka inzira ye mu muziki, Demi Lovato yakundaga kuririmba cyane indirimbo za Kelly Clarkson ku buryo isohotse yose aba ayizi mu mutwe ndetse ngo niko bikimeze kugeza ubu. Zimwe mu nzozi yari afite kwari ukuzaririmbana n’uyu muhanzi akunda cyane, ubwo byabaga muri 2011, Demi Lovato yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, dore ko ngo yari amaze imyaka 10 afite iki cyifuzo.

Image result for demi lovato and Kelly Clarkson

Ku nshuro ya mbere nyuma y'imyaka 10, Demi Lovato yaririmbanye n'umuhanzi afana bikomeye

Kelly Clarkson w’imyaka 36 ni umuhanzi wamenyekanye cyane ubwo yatsindiraga American Idol ibaye ku nshuro ya mbere, yakomeje kugenda akora umuziki ndetse biramuhira, benshi bamwita umwamikazi w’imitima imenetse (Queen of Heartbreaks) kubera uburyo yagiye akunda gukora indirimbo zigaruka ku buhemu no kubabazanya hagati y’abakundana cyangwa imiryango muri rusange. Kuri ubu alubumu ye igezweho ni iyitwa Meaning of Life.

Demi Lovato we afite imyaka 26, kugeza ubu atunze amafaranga menshi kurusha Kelly Clarkson, dore ko abarirwa muri miliyoni 33 z’amadolari, ni mu gihe Kelly Clarkson abarirwa miliyoni 28.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ujye wandika ab iwanyu.aba banyamahanga ubabonamo iki ko ari uko mwisuzugura.ujya wandika ab iwanyu ubamenyekanishe apana guta umwanya mu banyamahanga batagutaho uwabo





Inyarwanda BACKGROUND