RFL
Kigali

WARI UZI KO: Umubyeyi wibarutse Perezida wa Gabon ari umuhanzikazi w’icyamamare?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2017 13:58
0


Ntibimenyerewe ko umuntu uzwi muri politike aba umuhanzi ariko kandi w’icyamamare. Umwe muri aba waciye agahigo ni umubyeyi wabyaye perezida wa Gabon uriho ubu ngubu Ali Bongo Ondimba, Patience Dabany kuri ubu ni umwe mu bahanzikazi bubashywe cyane mu gihugu cya Gabon.



Patience Marie Josephine Kama Dabany ni umubyeyi wavutse 22 Mutarama 1944 akaba azwi na none nka Marie Joséphine Kama ndetse na Josephine Bongo. Uyu ni umuhanzikazi w’umunya Gabon. Dabany yabaye umufasha wa perezida kuva muri  1967 kugeza muri 1988.

Mu gihe cy’imyaka isanga 30 yari umufasha wa Omar Bongo Ondimba wabaye perezida wa Gabon kuva muri 1967 muri 2009. Nyuma yuko batandukanye uyu mubyeyi yahise yinjira muri muzika. Patience Marie Josephine akaba ari umubyeyi wa perezida wa Gabon uriho ubu Ali Bongo Ondimba.

ali bongoAli Bongo Ondimba muri Stade afana ikipe ye y'igihugu cya Gabon

Mu 1986 ubwo Josephine na Albert Bongo batandukanaga batse gatanya, uyu mubyeyi yahise yanzika umuziki nk’umwuga we ahita anafata izina ry’ubuhanzi yiyita Patience Dabany, aha yahise akora Album ye ya mbere yise ‘Levekisha’, nyuma agenda kora izindi zirimo Cheri Ton Disque Est Raye, Associe na Patience Dabany muri 1994. Mu 1997 yashyize hanze album ye yise Nouvelle attitude.

ali bongoUmubyeyi wa Ali Bongo ku rubyiniro

Muri 2004 nibwo yakoze Album yise Obamiya yatumye azenguruka Uburayi ari kumwe na James Brown. Muri 2005 nibwo yakoze Album iriho indirimbo yise ‘La Connaissance’ iyi ikaba ari indirimbo uwahoze ari umugabo we Omar Bongo Ondimba yifashishije yiyamamaza mu matora ya 2005.

Patience Dabany yakoranye n'abandi bahanzi barimo El deBarge,Tabu Ley Rochereau na Tshala Muana. Usibye ibi ariko kandi yaririmbye mu Paris Olympia muri 2001 akora ibitaramo binyuranye mu bihugu bitandukanye birimo Cote d’Ivoire. Indirimbo ze zagiye zikundwa ku rubuga rwa Youtube aho twavuga nk'imaze kurebwa inshuro zisaga miloyoni 6. Usibye n'ibi kandi Patience Dabany yagiye atumirwa ku ma Televiziyo anyuranye ya muzika arimo Trace Tv ikunzwe cyane n’abanyamuziki.

KANDA HANO UREBE 'ON VOUS CONAIT' INDIRIMBO NSHYA YA PATIENCE DEBANY

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND