RFL
Kigali

WARI UZI KO: Mu za bukuru imibonano mpuzabitsina yaba ari uburyo bwiza mu gufasha ubwonko kutibagirwa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/06/2017 12:06
2


Ubushakashatsi bushya bw’abongereza bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho nyuma y’imyaka 50 bishobora gufasha ubwonko gukomeza gukora neza kurushaho.



Babinyujije mu kinyamakuru cy’abanyamerika “The Journals of Gerontology”, aba bashakashatsi bashyize hanze imyanzuro yabo, aho babajije abagabo 28 n’abagore 45 bafite imyaka kuva kuri 50 kugeza kuri 83 bababaza ku bijyanye n’uburyo bitabira imibonano mpuzabitsina n’uburyo babasha gukoresha ubwonko bwabo.

Abantu bemeje ko bakora imibonano mpuzabitsina byibura inshuro imwe mu cyumweru ni nabo byagaragaye ko babasha kuvuga mu buryo bunoze ndetse no kwigaragaza neza cyangwa se mu buryo buhamye mu bandi.

“Birashoboka ko bijyanye n’uburyo bwo kongera inshuro zo gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kugendana no gufasha ubwonko mu buryo bw’imitekerereze.”, ibyemejwe n’uwari uhagarariye ubu bushakashatsi muri kaminuza ya Oxford na Coventry mu Bwongereza.

Aba bashakashatsi bakomeje ubu bushakashatsi kugira ngo bavumbure igisobanuro nyacyo cyangwa se n’uko ibi bintu bikora mu mubiri mu buryo bw’imikorere y’umubiri  (Biological explanation), bagambiririye gusesengura uko imisemburo ndetse n’ibindi binyabutabire nka ‘dopamine’ na ‘ocytocine’ byagira aho bihuriza imibonano mpuzabitsina n’imikorere y’ubwonko.

SRC: 7sur7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umugore6 years ago
    Nasabaga niba hari umugabo wiyubashye waba ukeneye umugore bajya bisungana ko yashyiraho email tugapanga!Nta mugabo ngira maze imyaka myinshi ntakora sex ariko numva mu mutwe byarayogayoze!!!Nanjye ndiyubaha.Ntuye I Kigali, mfite imyaka 42.Murakoze
  • Umugabo6 years ago
    Uwo Mugore Nafate Numero Yanjye 0786597638 Nanjye Ntuye Ikgli





Inyarwanda BACKGROUND