RFL
Kigali

Troy Wamala yemeye ko yishe Radio Mowzey asaba imbabazi abanya-Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2018 9:50
2


Troy Wamala wari umurinzi mu kabari De Bar mu mujyi wa Entebbe watawe muri yombi nyuma y’ibyumweru bike acitse avuye aho yakoreraga ari naho yakubitiye akanica umuhanzi Radio Mowzey, yemeye icyaha anasaba imbabazi.



Troy Wamala w’imyaka 28 yari umurinzi w’ijoro mu kabyiniro De Bar gaherereye mu mujyi wa Entebbe muri Uganda. Yafashwe muri Werurwe uyu mwaka wa 2018. Nkuko tubikesha Ugbliz, Troy Wamala yemeye ko yishe umuririmbyi Mowzey Radio ubwo yamuteruraga akamukubita hasi akagira ikibazo cyo mu mutwe.

Radio na Mbabazi

Radio yasigiye Mbabazi Liliane umwana

Nyuma yo kwemera ko yishe Radio, Troy yasabye imbabazi Abanya-Uganda, inshuti n’abavandimwe b’uyu muhanzi avuga ko ari impanuka nawe atari aziko kurwana kwe na Radio byavamo urupfu. Yagize ati “Ntabwo nifuzaga kwica Mowzey Radio. Yarancitse amva mu maboko ku bw’amahirwe make akubita hasi umutwe. Ni ukuri ndabinginze mu mbabarire.”

Radio

Radio yashyinguwe yambaye imyenda ya Gisirikare

Nyuma yo gukubitwa na Wamala, Radio yagize ikibazo mu mutwe yihutanwa kwa muganga amara iminsi muri koma aza kubagwa bamukuramo amaraso menshi mu mutwe. Tariki 1 Gashyantare 2018 ni bwo Radio yitabye Imana, ashyingurwa tariki 3 Gashyantare 2018 ku ivuko mu karere ka Wakiso. Radio, ni umugande wabonye izuba kuwa 25 Mutarama 1985; yasize abagore babiri n’abana batatu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umutoniwase Jeannette5 years ago
    let me take this time to give out my comment,guys don't bring back the past.the truth is we can't forgive you.till now you don't agree that you killed him.do you think the way you beaten him,he should be alive? you did it as well as you wanted to kill him.don't ask forgiveness. only God can forgive you!
  • Maxi5 years ago
    Ibyo avuga ntabizi, imbabazi warazibonye kuba utarapfa, ariko uzahanywa pe, ihangane.





Inyarwanda BACKGROUND