RFL
Kigali

Rubavu:Vision Star Dance Crew yakoze igitaramo cyo kwirinda ibiyobyabwenge n'inda zitateganijwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/05/2018 18:33
0


Igitaramo cyateguwe na Vision Star Dance Crew y'i Rubavu cyasize benshi mu rubyiruko bacyitabiriye biyemeje kuba intumwa za Leta bakagira inama urundi rubyiruko rukava ku muhanda ndetse rukirinda n'inda zitateguwe.



Kuri iki cyumwere taliki ya 20 Gicurasi 2018 muri Sale ya Visoin Jeunesse Nouvelle mu karere ka Rubavu habereye igitaramo cyo gukangurira urubyiruko gahunda yo kwirinda inda zitateguwe ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge. Ni igitaramo cyateguwe na VISION STAR DANCE CREW ifatanije na Vision Jeunesse Nouvelle.

Igitaramo cyateguwe na Vision Star Dance Crew ku bufatanye na Vision Jeunesse Nouvelle i Rubavu ku mpamvu zo gufasha urubyiruko ndetse n'abakuze kwirinda ibiyobyabwenge kuva ku muhanda ndetse no kwirinda inda zitateguwe cyitabiriwe maze bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na Inyarwanda.com nyuma yacyo bemeza ko bagiye guhindura u Rwanda n'isi muri rusange.

Vision Dance Star Crew

Abagize Vision Star Dance Crew bahoze ku muhanda no mu biyobyabwenge

Iki gitaramo cyatangiye ku isaa cyenda zuzuye (3h00') aho cyatangiranye n'imbyino  zitandukanye,ikinamico ndetse n'abakora fashion n'ibindi cyitabiriwe n'abahanzi barimo El Kennedy na Chris Wizz bose wasangaga baririmba indirimbo zerekeza ku ntego yo kugira inama urubyiruko by'umwihariko urubyiruko ruri ku muhanda ndetse no gukangurira abakobwa n'abagore muri rusange kwirinda inda zitateguwe.

Umwe muri aba bahanzi waganiriye na Inyarwanda.com Apple Gold yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z'igihugu zubaka kandi vuba mu gihe zikoreshejwe neza, yongeraho ko kuba yaririmbye agashimisha abitabiriye igitaramo ari uko ameze neza atanyweye ibiyobyabwenge. Mu magambo ye Apple Gold yagize ati:

Nawe urambona naririmbye kandi bishimye nta yindi mpamvu rero n'uko mfite ubuzima bwiza kandi ntagiye ku muhanda, akenshi urubyiruko ruririmba ruzi ko kugira ngo umenyekane bisaba kunywa itabi n'ibindi oyaaaa!!! bisaba gukora cyane.

Apple Gold abajwe icyo we akoresha kugira ngo abashe kugera ku ntego zo kutanywa inzoga kandi yirirwana n'ababinywa yavuzwe ko ubundi umwana yari akwiye gutinya ababyeyi be bigatuma anatinya ko bamubona ari kwiyandarika bagakurizaho gukunda iby'akora bakanamufasha yongeyeho ko urubyiruko rw'ubu rukwiye kwegera ibigo birwegereye ndetse n'ababyeyi bakumva ko kujya ku bigo aho rwisanzura bizatuma rwiga ingeso nziza.

Philemon Nsanzubuhoro umuyobozi muri Vision Jeunesse Nouvelle uri mu bateguye iki gikorwa yibukije urubyiruko uruhare rwarwo mu guteza imbere igihugu ndetse avuga ko rushoboye ruramutse rukuye amaboko mu mifuka rukava ku muhanda rugakora, Philemon yavuze ko uretse gukina urubyiruko rukwiye gutekereza kubizatuma ejo haba heza rugakora rwivuye inyuma kandi rwirinda itabi n'ibindi bibi byose bituma ejo haba habi ku ruhande rwarwo. Philemon avuga ijambo, yagize ati:

Rubyiruko ni mwe mbaraga z'igihugu cyacu haba abari ku mihanda haba mwe muri aha ni mwe ntumwa zacu kuri bagenzi banyu ejo ni heza nimuhakorera kandi mumenye ko uretse gukora nta handi muzakura ubushobozi nimutekereze kubizatuma ejo haba heza hari bagenzi banyu bari ku muhanda, abandi bari gupfa kubera umubare w'ababyeyi bakuramo inda buri munsi kubera kutamenya nimudufashe muhatubere kandi bizashoboka.

Tubibutse ko ibi taramo nk'ibi ng'ibi bitegurwa n'ikigo Vision Jeunesse Nouvelle gifatanije n'amatsinda y'urubyiruko abarizwa muri iki kigo ndetse no mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rubavu harimo nk'umurenge wa Gisenyi, Rugerero ndetse n'umurenge wa Nyamyumba.

REBA AMAFOTO

Vision Dance Star Crew

Barimo gukina ikinamico

Vision Dance Star CrewVision Dance Star Crew

Abitabiriye iki gitaramo bari biganjemo urubyiruko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND