RFL
Kigali

Uwase Fiona uvuga ko akomoka kuri Kigeli Ndabarasa apfana iki na Mutesi Jolly nawe wahamije nk’ibi muri 2016?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/01/2018 8:52
6


Ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 ni bwo mu karere ka Rubavu batoraga abakobwa bazahagararira Intara y’Uburengerazuba mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018. Umwe mu batowe witwa Uwase Fiona yatangaje igisekuruza cye kugeza ubwo ageze kuri Kigeli Ndabarasa, igisekuruza Mutesi Jolly Miss Rwanda 2016 yari yatangaje ko akomokamo.



Nyuma yuko atangaje igisekuruza cye Uwase Fiona akagarukira ku mwami Kigeli Ndabarasa wayoboye u Rwanda ari umwami wa makumyabiri buri wese wakurikiranye Miss Rwanda 2016 yahise yibaza ko hari icyo yaba apfana na Jolly Mutesi nawe watangaje ko akomoka kuri uyu mwami ubwo yiyamamarizaga ikamba rya Miss Rwanda muri 2016 ndetse akanaryegukana.

Icyakora buri wese waganiraga na Inyarwanda.com yavugaga ko aba bombi bafite icyo bapfana, gusa iyo wabazaga Uwase Fiona icyo apfana na Mutesi Jolly, yaburaga icyo bapfana gusa agatangaza ko bombi bakomoka kuri Kigeli Ndabarasa. Mu gushaka kumenya isano riri hagati ya Fiona Uwase na Miss Jolly Mutesi twaganiriye na Jolly Mutesi atangira atangaza ko uyu mukobwa amuzi. Yagize ati”Fiona ndamuzi, yego rwose duhuje igisekuruza ni umwana wumva ko yakuze ashaka kumenya amateka y’umuryango kuko we hari amakuru menshi nabonye yatangaje nagiye mu irushanwa ntazi.”

Miss Rwanda 2018Uwase Fiona uhuje igisekuru na Miss Mutesi Jolly

Miss Jolly Mutesi abajijwe mu by’ukuri icyo apfana na Fiona Mutesi yatangaje ko atakizi icyo azi ari uko bahuje igisekuru, Miss Jolly Mutesi yagize ati” Mu by’ukuri ntabwo ari byinshi tuziranyeho kuko tumenyanye vuba ariko duhuje igisekuruza kandi twaraganiriye biradushimisha twese.” Icyakora nubwo Miss Jolly Mutesi atazi neza icyo apfana na Uwase Fiona, yemera atarya indimi ko azi neza ko bahuje igisekuruza kigera kuri Kigeli Ndabarasa.

Uwase Fiona yivuga yagize ati”Nitwa Uwase Fiona wa Rurangwa, Rurangwa wa Buhigiro, Buhigiro wa Birashya, Birashya wa Karigari, Karigari ka Bucocori, Bucocori wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli Ndabarasa." Ibi ntabwo bihabanye cyane n’ibyo Jolly Mutesi yatangaje ubwo yiyamamazaga muri Miss Rwanda 2016 dore ko yatangaje igisekuruza cye akagarukira kuri Kigeli Ndabarasa. Aba bombi iyo urebye ibisekurza batangaje, usanga bahuriye kuri Semugaza cyane ko Jolly Mutesi nawe yari yagize ati”Ndi Mutesi Jolly wa Serwiri, Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamarage, Rwamarage rwa Ndirima, Ndirima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa.”

REBA HANO UWASE FIONA ATANGAZA IGISEKURUZA CYE UBWO YIBWIRAGA AKANAMA NKEMURAMPAKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • zenom6 years ago
    Bahurira kuri Semugaza.
  • Hahahahah6 years ago
    Nanjye mfite icyo mpfana na Mutara III Rwogera, ubutaha nzaza muri Miss Rda 2019, ntakabuza ikamba ryagegukana, icyo bisaba ndagifite
  • Munyampirwa6 years ago
    Ariko noneho ndumva Ibya Miss Rwanda bigiye guhinduka akazu niba atari Ibanga! Yego tumenyereye ko Miss kuva mu ntangiriro y'Igikorwa cyo kwiyamamaza aba azwi ari nayo mpamvu dushobora kubona Abakobwa bamwe ari bo bitabwa ho mwitangaza Makuru mu rwego rwo kubamamaza Abandi bagaheruka biyamamaza, ariko se noneho Ayo masano n'Abami yo avuze iki la! Nguwo UMUTESI JOLIE, nguwo IRADUKUNDA ELISA , none n'UWASE FIONA nawe aravumbutse ngo twese dukomoka kwa KIGELI !!!!! Abanyarwanda mutugira Ibigoryi mukadukabiriza, mujye mu Noma uwo muba mwateguye nubundi mutiriwe mukina izo Kinamico za nyu ! Ubindi se Ubwiza baba banarata n'ubuhe bamaze kubuhindura nk'Utujini ngo baripodora! Leta irabura gufata Ayo Mafaranga ngo iyafashishe Abatindi buzuye igihugu, ikayatagaguza mu bidafite umumaro? Rwanda weeeee !
  • aline6 years ago
    egoko ndabarasa yampaye ikamba!!!!!! erega na miss kalimpinya igisonga cyumwakushize2017 nawe yariyatwifatiye ngwakomoka kumwami. kandubwo mulabobose ntanumwe wagiye gutabariza (gushingura umwami) kigeri ejobundi i nyanza, muzihangane basi muzarye kumwunamira mupfegusigaho uturabo kwa sowanyu
  • Mimi 6 years ago
    Bahurira kuri Semugaza ikitumvikana se niki niba yivuze nikibazo kandi mumuco nyarwanda niko byagendaga nkuko yavuze kubyu umuco
  • MUNYENGAJU DIDI6 years ago
    Ndabona ari byiza kuba tugifite abana baturuka ibyami kandi ni byiza kwivuga igisekuruza cyawe byerekana ko ugifite umuco. Ariko si ngombwa ko twirata ko tuvuka ibwami.





Inyarwanda BACKGROUND