RFL
Kigali

VIDEO:Ukuri ku rukundo n'ubukwe bwa Sweety na Jado (Gasongo) badatewe ipfunwe n’indeshyo yabo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/05/2018 14:03
1


Mu minsi yashize hari ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga iriho umukobwa n’umuhungu bombi bafite ubumuga bw'ubugufi (turaza gukoresha ijambo ‘Uburebure buringaniye’ nkuko babyivugira) igaragaza ko abo bombi bafite ubukwe. Hari bamwe batekereje ko atari ukuri abandi bakavuga ko ari ukuri.



Inyarwanda.com nk’igitangazamakuru cya mbere mu Rwanda kibagezaho amakuru y’impamo ku bantu b'ibyamamare, twagiranye ikiganiro n’aba bombi; Nibagwire Venerande uzwi ku izina rya Sweety na Ntirenganya Jean De Dieu (Jado) uzwi ku izina rya Gasongo mu kurushaho kubaha ukuri ku bukwe bwavuzwe kuri bo.

Impungenge babanje gukuraho ni iz’abatekerezako iby’ubukwe bwabo byaba ari ibinyoma kuko bahamirije INYARWANDA ko bafite ubukwe ku itariki 30 Kamena 2018 aho banasaba abanyarwanda muri rusange kubashyigikira mu buryo bwose bushoboka cyane ko ubu ari bumwe mu bukwe buzaba budasanzwe mu Rwanda aho abantu bafite 'uburebure buringaniye' bagiye kubana ibintu bidasanzwe bibaho cyane.

Kimwe mu byo basaba abanyarwanda, by’umwihariko wowe uri gusoma iyi nkuru, ni ukubafasha kubona ahantu hisanzuye ubu bukwe bwabo bwazabera dore ko abenshi mu banyarwanda bifuza kureba neza iby’ubu bukwe bwabo. Ibi ntibikuyeho umuco nyarwanda wo gutwerera aba bageni buri wese mu bushobozi bwe kuko nk’uko babitangaje kandi natwe tubizi, ubukwe buravuna ndetse ubukwe ni abantu.

Sweety

Ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ivuga ku bukwe bwabo ni iyi

Uyu musore, Gasongo yarwanye intambara itoroshye kugira ngo abashe kwigarurira umutima wa Sweety amukunde amuhe umwanya mu buzima bwe nk’uko Sweety yabidutangarije muri iki kiganiro. Aba bombi bagiye gukora ubukwe ariko buri wese ku ruhande rwe afite umwana kandi bombi abana babo ni barebare. Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabazaga Sweety uko yabyakira babyaye umwana ufite indeshyo nk’iyabo yagize ati “Kubera ko bigaragara nk’aho umugabo ari we ubyara, naba numva ko umwana aje akurikije se, bigakubitiraho na nyina, twabyakira.”

Jado we avuga ko baramutse babyaye n’abana barebare byamushimisha ndetse akanabishimira Imana kuko bombi barabyaye kandi babyaye abana barebare. Aba bombi ababyeyi babo bishimira urukundo rwabo ndetse nabo ubwabo ntibatewe ipfunwe n’uko bareshya. Ikindi aba bombi bazwiho ni uko bombi bigeze gukina ama filime atandukanye ndetse Sweety we akaba yifuza kuba yasubira muri uyu mwuga aramutse abonye uwongera kuwumwinjizamo.

Sweety

Aba bombi ntibatewe ipfunwe n'uko bareshya

Mu busabe bwabo, barasaba ko abanyarwanda babashigikira mu buryo bwose bushoboka. Ikindi barasaba ko iyi nkuru yarindirwa umutekano wayo n’uwabo ikaguma kuri uru rubuga rwa Inyarwanda gusa uwabashaka abababona kuri nomero batanze ari nazo uwashaka kubashyigikira mu bukwe bwabo, kubaha ibitekerezo cyangwa inkunga yababonaho: 0780541653 Gasongo (Jado) na 0783661339 Sweety

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Sweety na Jado (Gasongo)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elysee Jr.5 years ago
    Ariko maana!! urukundo nirwogere !!!





Inyarwanda BACKGROUND