RFL
Kigali

VIDEO: Uko byari bimeze mu gushaka abazahagararira intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2018 8:51
1


Guhera ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gushakisha abakobwa bazahagararira intara zose z’u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, ku ikubitiro bahereye mu ntara y’Amajyarugu bucya bakurikizaho intara y’Uburengerazuba, hakaba hari hatahiwe Intara y’Iburasirazuba.



Muri iyi ntara bahageze kuri uyu wa Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018, icyakora bitandukanye n'ahandi iri rushanwa ryahereye, i Kayonza ahari ubwitabire bw’abakobwa bwari hejuru dore ko hiyandikishije abakobwa mirongo itatu na batanu icyakora cumi na bane akaba aribo bemererwa guhatana. Uko bari benshi ni nako bahatanye ku rwego rwo hejuru birangira abakobwa 6 ari bo batsindiye guhagararira Intara y’I burasirazuba.

Miss Rwanda 2018Batandatu bakomeje muri Miss Rwanda 2018

Umutoni Charlotte afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78

Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81

Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72

Umwali Lindah afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.77

Umutoni Fidela afite imyaka 20, ibiro 64 na metero 1.70

Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE I KAYONZA MURI MISS RWANDA2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nandy6 years ago
    incwi murasekeje





Inyarwanda BACKGROUND