RFL
Kigali

VIDEO: Uko igitaramo cya East African Party cyatumiwemo Sheebah na Ali Kiba cyagenze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/01/2018 10:51
0


East African Party ni gitaramo gitegurwa buri gihe mu ntangiriro z’umwaka, kuri iyi nshuro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 1/1/2018 cyitabirwa n’abahanzi benshi batandukanye ku buryo abacyitabiriye babashije kuvanayo ibyishimo bibinjiza neza mu mwaka mushya wa 2018.



Iki gitaramo kandi cyarimo Sebeya Band yafashije abahanzi bo mu Rwanda baririmbye muri iki gitaramo ari nako basusurutsa abakitabiriye mu gihe babaga bategereje abahanzi. Mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo harimo; P Fla , Yvan Buravan, Riderman, Bruce Melody, Tuff Gangs, Sheebah Karungi na Ali Kiba, umwe mu bari bategerejwe cyane. 

East African PartyQueen Sheebah muri iki gitaramo

Iki gitaramo cyaje gusozwa saa saba z’ijoro abantu batangira gutaha n’ubwo kubona uburyo bwo gutaha bitari byoroshye bitewe n’ubwinshi bw’abantu.

REBA HANO UKO IGITARAMO CYAGENZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND