RFL
Kigali

VIDEO: Ubusabe bwa Ntamukunzi Théogène kuri Perezida Paul Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2018 9:55
0


Umunyamuziki Ntamukunzi Théogène wamenyakanye mu ndirimbo ‘Garuka dufatanye kurwubaka’ yasabye Perezida Paul Kagame kumufasha kuvugurura ibihangano bye yakoze mu myaka yo hambere, gufashwa kujya mu bitaramo bya ‘Rwanda Day’ n’ibindi.



Ntamukunzi ari mu bahanzi bafitanye amateka yihariye na Perezida Paul Kagame.

Ubwo yari i Nkumba atahutse, ni bwo Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yasabye ko Ntamukunzi yacungirwa umutekano kugira ngo aticirwa ku ivuko. Perezida Kagame yasabye ko umutekano wa Ntamukunzi wacungwa bitewe n’uko yahigwaga n’abacengezi biturutse ku ndirimbo yahimbaga zakangurira Abanyarwanda gutahuka mu Rwanda.

Muri 2003 ubwo Perezida Kagame yasinyaga ku Itegeko Nshinga, ibirori byabereye muri Village Urugwiro, icyo gihe Ntamukunzi wari mu itorero ry’Igihugu yasabwe na Perezida Kagame kuririmba indirimbo ye yise ‘Garuka dufatanye kurwubaka’.

Muri 2004 Ntamukunzi yatumiwe na Perezida Kagame mu gitaramo cyarimo Perezida wa Malawi n’uwa Mozambique. Ibi byose; avuga ko ari urwibutso rudasaza afite ku mutima we ahora yibuka kugeza n’ubu.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Ntamukunzi yatangaje ko yatinze gukora amashusho y’indirimbo ze bitewe n’ubushobozi bwakomeje kumubera imbogamizi. Yavuze ko n’ubu yatangiye gufata amashusho y’indirimbo ze zakunzwe abitewemo inkunga na Gasore Serge washinze ikigo ‘Gasore Serge Foundation’ kibarizwa mu karere ka Bugesera. 

Yagize ati “Nk’ubu indirimbo zanjye bicaraga bambwira bati indirimbo zawe kuki utazikorera amashusho. Ubu natangiye kuzikorera amashusho nabwo ni umuntu w’umugiraneza wamfashishije witwa Gasore Serge....”

ntamukunzi

Ntamukunzi avuga ko akeneye ubufasha bwo gukomeza gukora ibihangano

Ntamukunzi yashimye ko umutekano, amahoro by’Abanyarwanda bikomeje kubumbatirwa umunsi ku wundi. Avuga ko nk’umuhanzi yihuriye na Perezida Kagame amaso ku maso hari ibyo yamusaba harimo kumufasha kwitabira ibitaramo bya Rwanda Day akanafashwa kubona amahugurwa. Yagize ati:

Urabona nko mu buhanzi bwanjye hari icyo mbura….Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze. Buriya nanjye ngiye nko hanze nko muri Rwanda Day abahanzi baragenda hehe hirya no hino baragenda. Burya nanjye ngeze hirya navanayo ibindi bintu. Navanayo ikindi kintu kiza, ubuhanzi bwanjye bukagenda bukura.

Yakomeje avuga ko gusaba kujya hanze mu bindi bihugu abibonamo inyungu ikomeye, kuko ubwo yari mu bari bashinzwe gukangurira abanyarwanda gutaha akajya muri Tanzania na RD Congo hari byinshi yahigiye.

Uyu mugabo ubarizwa mu Karere ka Musanze azwi cyane mu ndirimbo “Garuka dufatanye kurwubaka” benshi bahaye izina rya “Koloneri Ujirajira,”. Iyi ndirimbo yatumye yamamara aho mu butumwa bwe yasabaga abanyarwanda bari hanze y’igihugu gutahuka mu rwababyaye.

Ntamukunzi afite abana batandatu n’umugore umwe, muri muzika ye akoresha ibicurangisho bya Kinyarwanda birimo iningiri, inanga, umuduri n’icyembe.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NTAMUKUNZI


REBA HANO INDIRIMBO 'GARUKA DUFATANYE KURWUBAKA' YA NTAMUKUNZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND