Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 nibwo mu ihema ry’ahasanzwe habera Expo i Gikondo habereye igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero muri 35 bari bahagarariye intara zose z’u Rwanda, igikorwa cyasojwe 15 bose basezerewe muri iri rushanwa.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Sandrine Isheja, Uwera Havugimana Francine na Carine Urusaro. Mu cyiciro cy’ibazwa no gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa, bibanze cyane ku bibazo bigaruka ku muco nyarwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda n’imikoreshereze yarwo, ubukungu, ubukerarugendo, uburezi, imibereho y’umugore mu Rwanda, ikoranabuhanga n’izindi ngingo zitandukanye.
Ubwo abakobwa batambukaga ku rubyiniro
Abakobwa bakomeje kugeza magingo aya arinabo bazajya mu mwiherero ni;
1.Uwase Ndahiro Liliane: Yakomeje kubera ko ari we watowe n'abantu benshi aho afite amajwi 56500
2.Umunyana Shanitah
3.Irebe Natacha Ursule
4.Munyana Shemsa
5.Umuhoza Karen
6.Umuhire Rebecca
7.Ishimwe Noriella
8.Iradukunda Liliane
9.Uwase Fiona
10.Irakoze Vanessa
11.Umutoniwase Anastasie
12.Dushimimana Lydia
13.Ingabire Belinda
14.Ingabire Divine
15.Uwankunda Belinda
16.Umutoniwase Paula
17.Uwineza Solange
18.Mushambakazi Jordan
19.Nzakorerimana Gloria
20.Umutoni Charlotte
REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MU MSHUSHO
TANGA IGITECYEREZO