RFL
Kigali

VIDEO: Ramjaane yararikiye abantu kuzitabira igitaramo cya ‘Life is Funny’ cya Clapton Kibonke

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:8/12/2018 16:10
0


Kuri iki cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018 muri Serena Hotel harabera igitaramo cyiswe ‘Life is Funny’, kizahuza abanyarwenya batandukanye harimo na rurangiranwa Djassa Djassa ukunzwe cyane mu gihugu cy'abaturanyi cya Congo.



Ramajaane ni umwe mu batangije 'Christian Comedy' mu Rwanda mu mwaka wa 2010. Avuga ko rwari urugendo rukomeye kugira ngo benshi bumve neza ubutumwa bwatangwaga bunyujijwe muri uru rwenya rwa Gikirisitu. Ramjaane abinyujije ku rubuga rwa instagram yararikiye abantu kuzabona ibishya gusa muri iki giratamo. Yagize ati: "Clapton Kibonge afite igitaramo tariki 9 Ukuboza  2018, Clapton afite ubuhamya bwinshi azabagezaho, ntabwo azaba ari wenyine hazaba hari Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko, Djassa Djassa,Mike, Babou n’abandi banyarwenya Serge Iyamuremye nawe azaririmba"

Amasaha asigaye ari kubarirwa ku ntoki

Ramjaane yabwiye INYARWANDA ko ashima Imana iyo abonye abo yasize mu murimo wayo bahagaze neza. Yakomeje yibaza niba hari umuntu wabaho adaseka, ashishikariza abantu kuzitabira kuko ibyiza biri muri iki gitaramo ari byinshi. 

Aha niho wasanga amatike

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari ahantu hagiye hatandukanye, gusa no kuri Serena Hotel hazanabera igitaramo nyirizina hazaba hari aya matike. Kwinjira muri iki gitaramo ‘Life is Funny’ mu myanya y’icyubahiro ni 10,000Frw ahandi ni 5,000Frw n’abana bari munsi y'imyaka 15 bazishyura 3,000Frw. Saa kumi n'imwe z’umugoroba imiryango izaba ifunguye.

Reba amashusho ya Ramjaane ashishikariza abantu gushyigikira Clapton







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND